Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Amb.Olivier Nduhungirehe yavuze byinshi ku rwango rw’igihugu cy’ububirigi.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb.Olivier Nduhungirehe yavuze impamvu nyinshi zo gucana umubano n’igihugu cy’ububirigi kubera ko hari byinshi bigaragaza urwango icyo gihugu gifitiye u Rwanda, kikarusabira gufatirwa ibihano.
Iki gihugu cy’ububirigi cyasabiraga u Rwanda ibihano gishaka ko n’ibindi bihugu byafatanya mu gufatira u Rwanda ibihano ari nabyo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavugaga, aho Ububirigi bwifuzaga ko isi yose yafatira u Rwanda ibihano kubera amateka Ububirigi bufite muri aka karere kuko no muri Minisiteri y’Ububirigi y’ububanyi n’amahanga usangamo agashami (Départment ) ishinzwe aka karere.
Aha Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Amb.Olivier NDUHUNGIREHE yavuze ko Ububirigi bwitwaje ibihano byafatiwe uburusiya kubera gushoza intambara mu gihugu cya Ukraine.

Yagize ati » Kugira ngo bwumvishe ibihugu by’Uburayi ko niba byaragize uruhare mu gufatira uburusiya ibihano kubera gutera Ukraine ko ibyo bihugu bigomba no kubifatira u Rwanda kuko ngo rwateye Kongo. Ibyo nibyo bakora kandi mu bihugu byose byo ku isi Ububirigi nibwo butagombye kugira n’icyo buvuga kuri iki kibazo cyo muri aka karere kubera ko aribwo bwagize uruhare runini mu mateka yako kuko aribo bakase imipaka ubwo habaga inama yabereye i Bruxelle mu Bubirigi muri Gicurasi 1910, aho abakoloni bari Ububirigi, Ubudage n’Ubwongereza bagakata imipaka y’u Rwanda batitaye ku buryo Ubwami bwarwo bwari bwaraguye igihugu ari naho dufite abanyekongo bavuga ikinyarwanda kubera ko mbere y’ikatwa ry’iyo mipaka, abo bakongomani bavuga ikinyarwanda bari mu bwami bw’u Rwanda cyane cyane muri Kivu y’Amajyaruguru n’amajyepfo. »
Amb.Nduhungirehe yakomeje avuga ko bitagarukiye aho ahubwo ko Ububirigi bwakomeje gutwara n’abandi banyarwanda ngo bajye gukora mu birombe byabo by’amabuye y’agaciro no mu mirima y’ubukoloni bwabo.
Yagize ati » Na nyuma y’aho bagiye bimura abanyarwanda ngo bajye gukora mu birombe by’amabuye y’agaciro no mu mirima y’ubukoloni bwabo bwa Kongo. »
Aha ni naho yanahereye agaragaza n’uburyo Ububirigi bwagize uruhare mu ihohoterwa ryakorewe abatutsi mu myaka ya 1959 na 1960.
Yagize ati » Mu myaka ya 1959 na 1960, abakoloni b’ababirigi bashyigikiye ihohoterwa ry’abatutsi aho uwari Rezida(Résident « Colonel Gillo Justin » yabishyigikiye ku mugaragaro ndetse na nyuma y’aho bagashyigikira Leta zaranzwe n’ivangura arizo Leta ya Grégoire Kayibanda na Leta ya Habyarimana Juvénal ndetse no muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ababirigi babigizemo uruhare runini ubwo batereranaga abatutsi bari muri ETO Kicukiro kuya 11 Mata 1994, ubwo interahamwe zabajyanye kubicira i Nyanza ya Kicukiro.Bityo rero, iyo urebye ayo mateka yose y’ababirigi, ukanabona ko ari bwo bugaruka mu guhamagarira amahanga gufatira u Rwanda ibihano wavuga uti ‘ Iyaba bashobora no guhagarika umwuka w’abanyarwanda nabyo babikora’. »

Uretse n’ibi kandi byabaye mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, Ububirigi bwakomeje kwigaragaza nabi mu bikorwa byose bifitiye u Rwanda akamaro aho ngo bwagerageje kwitambika ubwo u Rwanda rwagenerwaga amafaranga yo kurufasha kugarura Amahoro mu gihugu cya Mozambique.
Yagize ati » Hari amafaranga twagombaga guhabwa n’uburayi bwunze ubumwe ngo afashe ingabo z’u Rwanda zagiye kugarura amahoro muri Mozambique (Cabo Delgado)aho turwanya iterabwoba, ababirigi baritambika, bimara igihe kirekire ariko nyuma aza kwemezwa. Uretse n’ibi kandi na mbere y’aho muzi ko na Ambassadeur wacu Vincent Karega twari twarohereje mu Bubirigi nawe bamwanze kandi bamwanga babihaweho amabwiriza na Guverinoma ya Kongo kuko nibwo yari avuye muri Kongo. Ibi byose ubiteranije bigaragaza ikintu cy’Urwango Ububirigi bifitiye u Rwanda kandi ari nabwo bwagize uruhare rukomeye mu bibazo aka karere gafite. Rero birumvikana ko byari ngombwa ko ducana umubano kuko tutakomeza kubana neza n’igihugu kidufutiye umugambi mubi wo kugira ngo isi yose idufatire ibihano. »
Mu gusoza ikiganiro na RBA, Amb.Olivier Nduhungirehe yagarutse no ku bitero byibasiriye u Rwanda mu bihe bitandukanye ariko ngo Ububirigi ntibwagira icyo rubivugaho ahubwo bugashyigikira ba nyirabyo barimo na Paul Rusesabagina.
Yagize ati » Ko Ububirigi buvuga ngo u Rwanda rutubahiriza ubusugire bw’ibindi bihugu, ni kangahe ubusugire bw’u Rwanda bwagiye buhungabanywa na FDLR n’ingabo za Kongo ndetse n’indi nitwe yitwaje intwaro iba mu burasirazuba bwa Kongo, Ububirigi bwari hehe kugira ngo bubyamagane? Muribuka FNL ya Paul Rusesabagina ubwo yateraga u Rwanda mu 2018-2019 hagapfa abantu 13 barimo umwana w’imyaka 13 witwaga Ornella n’undi w’imyaka 17 witwaga Isaac. Bigeze bashyigikira abo bahohotewe ngo bahabwe ubutabera? Oya! Ahubwo bashyigikiye uwo Paul Rusesabagina kubera ari umubirigi nka bo. »
Aha ni naho Amb.Nduhungirehe yahereye agaruka no ku gitero cyo mu Kinigi cyo mu mwaka wa 2019, cyahitanye abagera kuri 15, akibaza niba byo bitarahungabanyaga ubusugire bw’u Rwanda.
Yagize ati »N’ibindi bitero bya FDLR byagiye biba nko mu 2022, barashe inshuro nyinshi kuva mu kwezi kwa gatatu, mu kwa gatanu ndetse no mu kwa gatandatu bashaka ko inama ya COGAM itaba ndetse n’igitero cya RUD- Urunana (Umutwe ushamikiye kuri FDLR) aho mu 2019 wateye mu Kinigi hakicwa abantu 15. Icyo gihe cyose kwari uguhungabanya ubusugire bw’u Rwanda kandi Ububirigi ntabwo bwigeze bubyamagana. »
Amb.Olivier Nduhungirehe yagarutse no ku ifatwa n’izanwa mu Rwanda rw’abarwanyi ba FDLR bafatiwe ku rugamba bambaye n’impuzankano ya Kongo, bigaragara ko aribo bashyigikiye uwo mutwe w’iterabwoba, ugizwe ahanini n’abahungiye mu icyari Zaïre, bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi harimo na Général de Brigade Gakwerere Ezéchiel.

Yagize ati » Ni ugufata amategeko mpuzamahanga bakayakora uko bishakiye, ni ibintu bitumvikana!! Reba nka FDLR tuvuga, ejobundi hari Général de Brigade Gakwerere Ezéchiel na bagenzi be 13, AFC/M23 yashyikirije u Rwanda kandi bamaze imyaka 30 muri Kongo, bakaza bambaye n’impuzankano za FARDC kuko bakoranaga na FARDC kandi uyu Gakwerere yagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi cyane cyane muyahoze ari Perefegitura ya Butare. Imanza zose zaciwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) umusangamo kenshi yuko yagize uruhare mu gutoza interahamwe no kwica Umwamikazi Rosalie Gicanda kandi mbere yuko yicwa yari mu gihugu cy’Ububirigi aza kwirukanwa mu kwezi kwa Gashyantare 1994 kandi bazi neza ko Jenoside yariho itegurwa mu Rwanda nk’uko raporo.yatangwaga na Ambassadeur wabo wabaga mu Rwanda witwaga Johan Swinnen yagaragazaga ko Jenoside irimo gutegurwa nk’uko byagaragajwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’abanyarwanda n’Umuco mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana avuga ko uyu Mwamikazi Rosalie Gicanda yirukanwe n’ababirigi mu kwezi kwa Gashyantare 1994. »
Hashingiwe kuri ibi byose bigenda bizenguruka bikagaruka k’ Ububirigi none akaba ari nabwo bufata iya mbere mu guhamagarira isi yose gufatira u Rwanda ibihano ngo akaba ariyo mpamvu yo guhagarika umubano hagati y’u Rwanda n’Ububirigi.
Yanditswe na SETORA Janvier.