Uburezi

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ku mugaragaro uko abanyeshuri bitwaye mu bizamini bya Leta, itangaza izindi mpinduka ku barangije bashaka gukomeza kaminuza.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta ari 71.746 bangana na 78.6%, mu gihe hari hakoze 91.713.

Muri rusange abari biyandikishije gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye ni 91.713 na ho abakoze ni 91.298 bangana na 99,5%. Mu mashuri y’ubumenyi rusange hakoze abanyeshuri 56.300 hatsinda 38016 bangana na 67%. Abo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro TSS hakoze 30.730, abatsinze ni 29.542.
Abo mu mashuri abategurira gukora imirimo runaka (professional education) hiyandikishije 4271, hakora 4268 ariko abatsinze ni 4188, bingana na 98,1%.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri basoje ibizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye batazongera gusabwa kuba baratsinze amasomo abiri y’ingenzi mu yo biga kugira ngo bemererwe gukomereza muri kaminuza cyangwa mu mashuri makuru ahubwo uwagize 50% wese yemerewe gukomereza mu kindi cyiciro.

Minisitiri w’uburezi Joseph Nsengimana yagize ati: “uwabaga yabonye amanota make ariko yatsinze amasomo abiri muri ya yandi atatu, yabaga yemerewe kujya muri kaminuza, iby’amasomo abiri y’ingenzi twabikuyeho. Umunyeshuri akora ibizami ukareba uburyo yakoze ibizamini byose agatsinda agahita ashobora no kujya muri kaminuza abishatse aho kugira ngo uvuge ngo yatsinze ariko ntashobora gukomeza”.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *