Politike

Mayor Ntazinda yagerageje gutakamba ngo bamubabarire biranga! Birangira atawe muri yombi!

Inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje uwari umuyobozi w’akarere, Ntazinda Ersme aho ashinjwa kunanirwa kurangiza inshingano ze.

Akarere ka Nyanza kuri X yahoze ari Twitter kanditse ko inama idasanzwe yafashe umwanzuro wo guhagarika Mayor Ntazinda mu nshingano zo kuyobora akarere kubera impamvu yo kutuzuza inshingano uko bikwiye. Hari hashize igihe uyu mugabo adatorewe kuba Chairman wa RPF_ Inkotanyi, ibyatumye bamwe babyibazaho mu gihe ahandi mu Turere akenshi Mayor aba ari na we Chairman wa RPF-Inkotanyi. Amakuru amwe avuga ko uwari Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza “yagaragaye mu myitwarire idahwitse”.

Umunyamakuru Joseph Hakuzwumuremyi ukora isesengura ku muyoboro wa YouTube, UMURYANGO TV avuga ko Mayor Ntazinda yegujwe n’inama yabaye igitaraganya mu buryo bwa Online (hakoreshejwe ikoranabuhanga).
Uretse kuba Mayor Ntazinda Erasme yegujwe ku mwanya wa Mayor, yanegujwe no ku mwanya w’Umujyanama muri ako karere.

Hakuzwumuremyi avuga ko Ntazinda yagerageje gutakamba ngo bamubabarire biranga,
bimenyerewe ko abayobozi bafata iya mbere bakandika basezera cyangwa begura, nibura biba bifite uruvugiro kuruta kweguzwa. Mayor Ntazinda yari ari muri manda ya kabiri yo kuyobora Akarere ka Nyanza, nta wamenya niba hari amakimbirane yihariye yari afitanye na Njyanama yafashe icyemezo cyo kumwubikira imbehe!

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi Ntazinda Erasme, wayoboraga Akarere ka Nyanza.

Tariki ya 15 Mata 2025, nibwo hasakaye inkuru y’uko Inama Idasanzwe yateranye yeguje Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, kubera kunanirwa kuzuza inshingano ze. Itangazo akarere ka Nyanza kasohoye nta byinshi mubyo Ntazinda Erasme yaba atarujuje byavuzwe. Abakoranaga na we bavuze ko nyuma y’uko Ntazinda Erasme yegujwe yahise anatabwa muri yombi na RIB.
Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B Murangira yatangaje ko Ntazinda yatawe muri yombi. Yagize ati “Nibyo koko Ntazinda Erasme arafunzwe bishingiye ku iperereza riri kumukorwaho”.

Dr. Murangira yirinze gutanga amakuru arambuye ku byo Ntazinda Erasme akurikiranwaho, avuga ko nta byinshi yatangaza ubu kugira ngo atabangamira iperereza rikomeje.
Ntazinda wayoboraga Akarere ka Nyanza yafunzwe nyuma y’amasaha make akuwe ku mwanya we.
Amakuru avuga ko Mayor Ntazinda ngo “Yagaragaweho imyitwarire idahwitse no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu buryo butari bwo ».

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *