Imikino

Manizabayo na Umutoni begukanye Umunsi wa 10 wa ‘Rwanda Youth Racing Cup 2024′.

Manizabayo Jean de Dieu wa Sina Cycling Club na Umutoni Sandrine wa Bugesera Cycling Team, bombi begukanye Umunsi wa 10 wa “Rwanda Youth Racing Cup 2024”, irushanwa ry’amagare ry’abakinnyi bakiri bato rihuza abari mu byiciro biri hagati y’imyaka 11 na 19, wakinwe kuri iki Cyumweru tariki 13 Ukwakira 2024.

Iri rushanwa ryabaye rikurikira iryaherukaga kuba mu mpera za Nzeri i Rwamagana, ryo ryabazwe nka Shampiyona y’Igihugu kuri aba bakinnyi bakiri bato.

Kuri iki Cyumweru, kuri Field of Dreams mu Bugesera, isiganwa ry’ingimbi ryitabiriwe n’abakinnyi 19 batarimo abasanzwe bakomeye nka Nshimiyimana Phocas, Nshutiraguma Kevin, Ntirenganya Moïse na Ufitimana Shadracke bari muri Shampiyona Nyafurika muri Kenya.

Manizabayo Jean de Dieu wa Sina Cycling Club yabyungukiyemo muri iri siganwa, aba uwa mbere nyuma yo kuzenguruka inshuro 20 intera ya kilometero 1,3 akoresheje iminota 43, amasegonda 30 n’ibice 39.

Yakurikiwe n’abarimo Byusa Pacifique (Les Amis Sportifs), Kwizera Thank You (Cine Elmay), Makombe Methode (Kayonza Cycling Club) na Tuyizere Jean Claude (Kangaro Cycling Team) mu myanya itanu ya mbere.

Mu bakobwa, hatsinze Umutoni Sandrine wa Bugesera Cycling Team wakoresheje iminota 44 n’amasegonda 35 nyuma yo kuzenguruka inshuro 16, ahigika abarimo Mutoniwase Béatha wa Les Amis Sportifs na Umuhoza Josiane wa Bike for Future CT yihariye imyanya irindwi yakurikiyeho.

Ishimwe Cynthia wa Bugesera Cycling Team na Gisubizo Issa wa Les Amis Sportifs, bombi batsinze mu bakobwa n’abahungu batarengeje imyaka 17 nk’uko byagenze kuri Niyibizi Joy wa Les Amis Sportifs na Intwali Reponse wa Cine Elmay mu batarengeje imyaka 15.

Mu batarengeje imyaka 13 hatsinze Umutoniwase Illuminatha wa Bike for Future CT na Sano Francis wa Muhazi Cycling Generation naho mu batarengeje imyaka 11 hongeye gutsinda Uwamahoro Françoise wakinaga ku giti cye na David Zanith wa Les Amis Sportifs nk’uko byagenze i Rwamagana.

Abana 105 ni bo bitabiriye uyu Munsi wa 10 wa “Rwanda Youth Racing Cup 2024” mu byiciro bitanu byakinwe.

Isiganwa ritaha rizabera i Musanze ku wa 17 Ugushyingo 2024 mu gihe irisoza umwaka rizabera muri Parking ya Kigali Pelé Stadium ku wa 15 Ukuboza.

 

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *