Madamu Jeannette Kagame asaba Urubyiruko kudatatira igihango cy’urungano.
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje uburyo urubyiruko rukwiye kwibuka urungano rwabo rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Madamu Jeannette Kagame yagaragarije uburyo urubyiruko rwitabiriye Ihuriro ngarukamwaka ry’urubyiruko rizwi nk’igihango cy’urungano”, rukwiye kwibuka urungano rwabo rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 anasaba kandi uru rubyiruko kutazatatira igihango cy’urungano.
Umufasha w’Umukuru w’Igihugu yabigarutse ho kuri uyu wa 25 Mata 2025, ubwo yaganirizaga abitabiriye Ihuriro ry’urubyiruko rizwi nka “Igihango cy’Urungano”, aho yabibukije ko Kwibuka bitari iby’umunsi umwe kuko abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bagomba guhora mu mitima yacu.
Madamu Jeannette kagame agira ati: “Kwibuka si iby’uyu munsi gusa, ahubwo ntiturata n’igiti kuko abacu bahorana umwanya ukomeye mu buzima bwacu bakomeze baruhukire mu mahoro, u Rwanda rwongeye kuba u Rwanda. Akomeza agira ati: “Mu kwibuka kandi tuzirikana abarokotse Jenoside tugira tuti: ”Mpore” niryo jambo twabona kubabwira ni jambo rigufi ariko ribumbatiye byinshi mu rurimi rwacu no mu mitima yacu, kwemera kwirenga kwanyu ni kimwe mu byubatse umusingi w’ubumwe n’ubudaheranwa no kubaka igihugu cyacu kandi kidaheza”.
Madamu Jeannette Kagame yongeye kandi kwereka urubyiruko ko rugomba kwibuka urungano barushaho gukunda u Rwanda no kurinda amateka yarwo. Agira ati: “Mukunde u Rwanda rwacu kuko nta w’undi uzabidukorera mube abarinzi b’amateka; Ubumwe; Ubudaheranwa byacu uko ni ko kuzirikana urungano rwanyu rwishwe muri jenoside rubyiruko muramenye ntimuzatatire igihango cy’urungano”.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari ugusubiza icyubahiro abishwe bazira uko bavutse.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, mu kiganiro yahaye uru rubyiruko yarweretse uburyo guhera mu 1973, Leta ya Kayibanda yashoye urubyiruko rwigaga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza y’u Rwanda, mu kwica no gutoteza bagenzi babo b’Abatutsi. Iri huriro ngarukamwaka ryitabiriwe n’abarenga 2000 barimo urubyiruko rwaturutse hirya no hino mu gihugu n’abayobozi mu nzego zitandukanye.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.