M23 yakubise ntakuzuyaza Wazalendo yashakaga gufata Kavumu.
Umutwe wa M23 ku Cyumweru wakubise ahababaza abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo, nyuma yo kugaba ibitero mu gace ka Kavumu bashakaga kwigarurira.
Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 13 Mata ni bwo abarwanyi ba Wazalendo bagabye ibitero mu gace ka Kavumu ko muri Teritwari ya Kabare, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana izi nyeshyamba zari zifite amabendera ya RDC ziri muri Centre ya Kavumu ndetse zigana ku kibuga cy’indege cyo muri aka gace M23 yigaruriye mu mezi abiri ashize.
Amakuru avuga ko nyuma y’uko y’imirwano yamaze akanya gato M23 yahise yisubiza Kavumu yose. Ni imirwano amakuru atugeraho yemeza ko yiciwemo Wazalendo benshi, barimo n’uwari uyoboye igitero cyo ku Cyumweru.
Amafoto ateye ubwoba yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana bamwe muri ba Wazalendo barasiwe mu cyico muri iriya mirwano, mu gihe abandi benshi bafashwe mpiri n’Ingabo za M23. Ku wa 14 Gashyantare ni bwo M23 yigaruriye Kavumu n’ikibuga cy’indege cyo muri aka gace, nyuma yo kuhirukana ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.