Kwishima birashoboka abantu badasinze_ RIB, imyitwarire ikwiriye kuranga Abaturarwanda mu mpera z’umwaka.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasabye abanyarwanda kwitwara neza muri izi mpera z’umwaka ndetse bakazirikana ko bashobora kwishima badasinda.
Ni ubutumwa bwatanzwe na RIB ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko umwe mu bakoresha izi mbuga nkoranyambaga yandikiye RIB, avuga ati: “Ko mbona dutangiye impera z’umwaka tukaba dushima inzego zacu zirimo RIB ko zikomeje kuturinda turabashima cyane. Yakomeje agira ati : « Ubu muraduteganyiriza iki muri izi mpera z’umwaka ? Ubwo bizashoboka ko twishima tunywaless » ?
Mu kumusubiza, RIB yagize iti : “Birashoboka cyane kwishima abantu banywaLess ni nabyo tubifuriza kuko ari byo bikurinda kugwa mu byaha bitandukanye. Muri izi mpera z’umwaka icyo tubizeza ni ugukomeza kurwanya ibyaha kandi dufatanyije namwe birashoboka, RIB iti : “Tukwifurije gutangira ukwezi k’ukuboza neza, kuzakubere ukwezi kuzira ibyaha”.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.