Umutekano

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 18/12/2024 mu karere ka Rulindo habaye inama yaguye y’umutekano, mu rwego rwo kurebera hamwe uko umutekano uhagaze no kurushaho kunoza ingamba z’umutekano muri ik’igihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka.

Iy’inama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu karere ka Rulindo barimo: Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari tugize aka karere; Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose igize aka karere; Abagize inzego z’umutekano; Abayobozi b’urubyiruko rw’abakorerabushake bose bagize imirenge 17 yaka karere. Iy’inama ikaba yariyobowe na Meya wa karere ka Rulindo Mme MUKANYIRIGIRA Judith.

Muri iy’inama habanje gusuzumwa uko imyanzuro y’inama y’umutekano yaguye iheruka yashyizwe mubikorwa, aho muri rusange abaturage bishimira uko umutekano uhagaze. Abayobozi b’utugari bibukijwe gukomeza gukorana n’abaturage ndetse n’inzego z’umutekano no gutangira amakuru ku gihe mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano cyane cyane muri ib’ibihe by’iminsi mikuru

muri y’inama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Rulindo kandi abayitabiriye barebeye hamwe ibijyanye no kwita ku mutekano w’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 ndetse hagatangwa amakuru ku bagifite ingengabitekerezo ya jenoside bagafatwa bagashikirizamwa ubutabera .


Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

 

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *