KONGO: Hagiye guterana inama za Politiki zo gushyiraho Guverinoma
Ejo kuwa mbere, tariki ya 24 Werurwe 2025 muri Kongo-Kinshasa hateganijwe inama z’abanyapolitiki zo gushyiraho Guverinoma y’ubumwe bw’igihugu hakurikijwe ingengabihe yatangajwe n’umujyanama wihariye wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tchilombo ushinzwe umutekano, Espoir Masamanki.
Izi nama zizitabirwa n’abantu b’ibyiciro bine bashinzwe imibereho na politiki kuko ari bo batumiwe muri ibi biganiro barimo:
Abadepite benshi baturutse mu inteko ishinga amategeko y’igihugu, abahagarariye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, abahagarariye Sosiyete sivile mu buryo butandukanye, harimo n’amadini ndetse n’abantu bigenga cyangwa abantu bakomeye bo mu nzego zitandukanye.
Umuyobozi mukuru akaba n’umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi mu by’umutekano, Espoir Masamanki, yibukije mu kiganiro n’abanyamakuru ko uruhare rusabwa buri wese ari ukubaha cyane Itegeko Nshinga, kutavogerwa ku mipaka y’igihugu n’ubumwe bw’igihugu nk’ishingiro rya byose.
Yagize ati: « Aya mahame ni yo ngingo ya ngombwa. Nta ruhare ruzitabwaho hatubahirijwe izo ndangagaciro. »
Iyi nzira ngo igomba kurangira mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.
Yanditswe na SETORA Janvier.