Ubukungu

Komiseri wa RRA yashyize umucyo ku nyandiko isoresha abahabwa akazi mu bukwe.

Abantu bacitse ururondogoro kubera inyandiko y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro RRA, yagiye hanze igaragaza uburyo bwo gukusanya amakuru ku bantu bahabwa akazi mu bukwe.

Benshi bahise babihuza no kuba abahabwa imirimo inyuranye mu bukwe bazajya batanga umusoro bituma bibaza byinshi, binajyanye no kuba byari biherutse kugarukwaho n’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko. Iyo nyandiko ya RRA yahererekanyijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga igaragaza ahagomba gushyirwa amakuru ajyanye n’umuntu wahawe akazi ko gutaka; Abahawe akazi ko gutunganya ibyuma by’itumanaho; Abahawe akazi ko gutanga ibyo kurya n’ibyo kunywa; Itorero ryasusurukije abantu ndetse n’amazina y’abageni. Amakuru asabwa ni amazina y’uwahawe akazi; Nimero za telefoni; Tin number ndetse n’izina ry’ikigo mu gihe gihari.

Umuvugizi wa RRA akaba na Komiseri Ushinzwe Abasora bato, Uwitonze Jean Paulin yavuze ko n’ubwo iyo nyandiko iri guhererekanywa cyane ari ibintu byari bisanzwe. Ati “Icya mbere ni amakuru ari gusabwa, uriya ntabwo ari umusoro mushya, ni amakuru ari gusabwa abantu bo muri iki cyiciro kandi ntabwo ari amakuru mashya, ahubwo dusanzwe tuyabasaba kugira ngo tumenye ko abantu bakora imirimo ibyara inyungu muri kiriya cyiciro cy’ubucuruzi no gutegura ibirori bose banditswe ku musoro icyo ni icya mbere; Icya kabiri niba bishyura umusoro, bishyura umusoro ukwiriye? Ibyo ni ibintu bya mbere by’ingenzi”; Yakomeje ashimangira ko ayo makuru yari asanzwe asabwa, atari ibintu bishya nk’uko abantu bakomeje kubigaragaza ku mbuga nkoranyambaga. Ati: “Ikindi ni uko ariya makuru babonye asanzwe asabwa hagati y’umukozi n’umuntu ukora muri kiriya cyiciro cy’ubucuruzi. Bivuze ngo ntabwo ari ibintu bishya bije uyu munsi cyangwa ejo kuko twagiranye inama nabo twumvikana ku makuru twajya dusangira yadufasha kuzuza inshingano zacu zo gusoresha”. Yongeyeho ati “Icyo tuvuga ni uko atari ibintu bishya, basanzwe baduha aya makuru. Noneho uburyo tuyakoreshamo, tuyabyaza umusaruro ni akazi kacu kandi umusaruro wo ugenda ugaragara, uko iminsi igenda ishira.” Yavuze ko itegeko rigena uburyo bw’imisoreshereze riteganya ko umuntu wese ukora ibikorwa bibyara inyungu aba agomba gutanga umusoro nk’uko amategeko abiteganya.
Yakomeje avuga ko nk’ahandi hose, RRA iba ikeneye kubona amakuru agaragaza niba umusoro utangwa kuri ubwo bucuruzi ari wo wakabaye uboneka. Ati: “Ni gute twakwegera abo bantu tukabaganiriza; Tukabagira inama cyangwa se niba hari n’abawunyereje tukabasaba gukosora tukawugaruza?

Impamvu tugiye gukusanya amakuru ni uko dukeneye gukora ubwo busesenguzi bwose kuko hari nk’abari kuvuga ku mbuga nkoranyambaga bati ese ubwo na MC azaba arimo kandi wajya kureba ugasanga arahembwa ibihumbi 100 Frw ushobora gusanga mu kwezi afite ibikorwa 10, ubwo urumva se atari miliyoni 1Frw. Harimo abatari banditswe, hakabamo n’abari banditswe ariko badatanga umusoro wabo neza”. Yavuze ko amakuru ari gukusanywa ari agamije kureba abari banditse n’abatanditse, uburyo bamenyekanisha umusoro ku buryo byanozwa kurushaho. Ati: “Niba utari wanditswe urasabwa kwiyandikisha birumvikana, niba wari wanditswe watangaga umusoro mu buryo budakwiriye urasabwa gukosora cyangwa se kujya utanga umusoro mu buryo bukwiriye”.

Mu bikorwa bishobora gusora bijyanye n’ubukwe harimo nk’ahantu ubukwe bubera; Abagemura ibyo kunywa cyangwa ibyo kurya; Abayobora ibirori babigize umwuga; Abakora muri serivisi no kwakira abashyitsi babigize umwuga; Itorero ryasusurukije abitabiriye ubukwe n’ibindi bikorwa bitandukanye. Hazajya habaho uburyo bwo gusesengura amakuru mu rwego rwo kumenya ko abantu bakoreshejwe atari abo mu miryango y’abakoze ubukwe biturutse ku makuru bakusanyije. RRA ifite ishami rishinzwe ubutasi n’iperereza, ku buryo ishobora kubona amakuru yose akenewe yaba ashingiye ku makuru yakusanyijwe mu buryo butandukanye. Ubwo yari mu Nteko Ishinga Ametegeko y’u Rwanda muri Werurwe 2025, Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Niwenshuti Ronald yasobanuye ko hari ubwo bigora gukurikiranwa ariko ko hatangiye ubukangurambaga kandi butanga umusaruro.

Ati: “Turi mu bukangurambaga tubona ko buzatanga umusaruro. Tugitangira twajyaga mu bukwe bw’abantu tugashyiraho abantu bacu ukabona ko atari byiza ariko twaje gusanga hari uburyo bwiza twabikoramo. Turabanza tukabigisha tukaganira n’abataka aho ubukwe bubera”; Yunzemo ati: “Abinangiye turabatungura mu bukwe, n’uyu munsi birakorwa ariko tubyitwaramo neza tugashyira ku ruhande ababishizwe kugira ngo tumenye ngo ni bande barimo kubikora. Bigenda bigaragaza ko abantu bari kubyumva bagasora”.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *