Imikino

KNC ari mu byishimo nyuma yo kumva ko abahoze bayoboye Rayon Sport bongeye gushyira hamwe ngo bahangane na Gasogi united.

Perezida wa Gasogi united Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yashimishijwe no kumva ko abahoze Ari abayobizi b’ikile ya Rayon sport bashyize hamwe ngo bategure umukino uri hafi kuba uzahuza Rayon sport na Gasogi United.

Perezida wa Gasogi United Ari mu byishimo nyuma yo kumva ko abahoze bayoboye Rayon Sport bagarutse ngo bunge ubumwe bategure umukino uzahuza Rayon Sport na Gasogi uteganyijwe taliki 21 Nzeri 2024 2024, mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

KNC nyuma yo kumva iyi nkuru byamushinishe cyane avuga ko ibi ntabwoba bimuteye ngo cyane ko bamaze igihe barahunze.

Ati: “Byanshimishije ko aba basaza bagarutse, ubundi bari baragiye he? Kuba bagarutse bari barahunze imyaka 4 batagaragara ku mukino uwo ari wo wose uyu munsi bakumva ngo igihangange kiyoboye shampiyona Gasogi United bakavuga ngo turaje, ntabwo nagira ubwoba bw’abo bagabo”.

KNC ndetse uanabashimiye ko bakusanyije amafaranga yo gutera ingabo mu bitugu abakinnyi kuko ngo KNC akunda gukina n’ikipe ifite icyo iharanira.

Ladisilas

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *