KIGALI: Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo babiri bakira Ruswa.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umugabo witwa Mutware Francois ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Kigali, akarere ka Nyarugenge na Uwimana Jean ushinzwe icungamutungo nyuma yo gufatirwa mu cyuho bakira ruswa kugira ngo uwari ufite isoko yongere arihabwe.

Mutware François.
Aba bombi bafashwe umwe yakira amafaranga y’u Rwanda 200,000 undi yakira 100,000, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge na Rwezamenyo mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB irashimira abaturarwanda bamaze kumva ububi bwo guhishira ruswa bagatanga amakuru kugira ngo abishora muri icyo cyaha bagezwe imbere y’ubutabera.
RIB irakomeza kwibutsa abapiganira amasoko bose kutagwa mu mutego w’ababaka indonke ahubwo bakajya batanga amakuru kuribo ku gihe.
Karibumedia.rw.