Politike

KIGALI: Umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 30 witabiriwe n’abantu baturutse imihanda yose.

Nk’uko bisanzwe umunsi ngaruka mwaka wo kwibohora uba buri tariki ya 04 Nyakanga. Mu Rwanda kwizihiza uyu umunsi wo kwibohora bibaye ku nshuro ya 30, bikaba byabaye kuri uyu wa kane kuri Sitade Amahoro. Ni muri uku kwezi kandi u Rwanda rwizihiza isabukuru y’ubwigenge, akaba ari ku nshuro ya 30 twavuga ko aribwo abanyarwanda bose babonye ubwigenge nyakuri.

Byari ibirori bidasanzwe, byabereye kuri Stade Amahoro ivuguruye bikaba byitabiriwe n’abantu b’ingeri nyinshi baturutse hirya no hino ku isi.
Ni ibiki byaranze iyi myaka 30 ishize u Rwanda rubohowe n’abari ingabo za RPA?

  Izarubohoye zari zitabiriye ibirori ku bwinshi

Imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe n’izari ingabo za RPA, iyi myaka yaranzwe n’iterambere ridasanzwe mu ngeri nyinshi, aho nko mu 1994 Umunyarwanda yinjizaga ku mwaka amadolari 146, ugenekereje mu manyarwanda akaba ari hafi ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda; Kuva icyo gihe ayinjizwaga yagendaga yiyongera kuko nko mu mwaka wa 2001, yabaye 201$; 2003 aba 342$; 2011 aba 627$; 2014 agera kuri 718$; Mu 2015 yari 728 $; 2017 yari amaze kugera kuri 774 $; 2018 yari 788$. Ubu mu 2024, yageze ku 1.040$, bivuze ko yasagaga miliyoni 1,3 Frw avuye ku 1.005$ asaga miliyoni 1,2 Frw mu mwaka wari wabanje.

Ubwo bukungu bw’abanyarwanda bwakomeje kuzamuka kuko mu 2000, muri Kigali nk’Umurwa Mukuru 38,7% by’abari bayituye bakoreshaga peteroli mu gucana kuko nta mashanyarazi bari bafite. Mu gihugu hose, 59,2% by’abaturage bakoreshaga itara ry’ikirahure ryajyagamo peteroli mu gucana mu masaha y’ijoro; 20,1% bakamurikisha ibishirira, 13,0% nabo bagakoresha itara rya mazutu mu gihe 5,1% aribo bacanaga amashanyarazi ya Electrogaz.

Aho bigeze ubu, mu Rwanda abafite amashanyarazi ni ingo 74%. Iyi akaba ari imibare yavuye ahaga [Hafi kwa Nyamuzinda] kuko nko muri 2005 bari 4,3% mu gihe mu mwaka wa 2010 bageze kuri 10,8%, bityo byatumye muri 2013 abaturage bazamutse kugera ku kigero cya 19,8%.
Nubwo iri terambere ryiza tuvuga ryazamutse gutya muri iyi myaka yose, ni ukuvuga ko habayeho ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego za Leta kubera imiyoborere myiza tutibagiwe ingabo z’igihugu kuko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi, izari ingabo za RPA zahindutse RDF maze zitangira gukora ibikorwa biteza imbere abaturage.

Aha niho muri iyi myaka 30 ishize Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe, hakozwe byinshi biteza imbere abaturage birimo: Imibereho myiza yabo; Umutekano; Ibikorwa remezo birimo kwegerezwa amazi meza n’amashanyarazi kuko nk’abagera kuri 107.563 bari bamaze kugezwaho umuriro w’amashanyarazi mu gihe ku bijyanye n’amashuri hubatswe ibyumba bigera kuri 32 naho amazi meza yegerezwa abagera kuri 80.536;

Ntibyagarukiye aha gusa kuko abagera ku 651.973 bahawe serivisi zijyanye n’ubuvuzi ndetse n’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bubakiwe bakaba bagera ku 88.925; Ntibyarangiriye aho kuko hubatswe hakanasanwa n’ibindi byumba by’amashuri bigera ku 1.380 mu gihe abagejejwejo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ari 1.173.455 naho imidugudu y’icyitegererezo yubatswe ikaba igera kuri 84.

Uyu munsi udasanzwe wo kwibohora ku nshuro ya 30 ukaba waranzwe n’ akarasisi k’Ingabo z’u Rwanda (RDF: Rwanda Defence Forces) na Polisi y’ igihugu (RNP: Rwanda National Police), aho aka karasisi gahebuje cyane kubera ko kari kadaherutse mu myaka itanu ishize kubera icyorezo cya Covid-19.

Army band ntiyahatanzwe

Ikindi cyaranze aka karasisi nuko kakozwe mu kinyarwanda kagatangizwa n’ishami rya muzika mu ngabo z’igihugu (Army band music) mu ndirimbo ikunzwe cyane nka “Nda ndambara yandera ubwoba”, mu rurimi shami rw’ikigoyi bishatse kuvuga ngo: “Nta ntambara yantera ubwoba”.

mu kuza kwifatanya n’abaturage bari babukereye, Umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yahageze ahagana saa tanu z’amanywa; Yakiranwe ibyishimo byinshi n’urugwiro rudasanzwe rw’ ibihumbi byinshi by’abaturage kuko Sitade yari yuzuye abaje kwizihiza ibi birori, maze bose bavugira icyarimwe ngo: “Muzehe wacu, muzehe wacu!!! Ni wowe!!!; Ni wowe!!!; Ni wowe!!!!!”, bishatse kuvuga ko ku wa 15 Nyakanga 2024 nta handi uretse ku gipfunsi.

SETORA Janvier

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *