KIGALI: Perezida wa SENA y’u Rwanda, Dr François Xavier KALINDA yasabye abanyapolitiki kuba ku isonga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Perezida wa SENA y ‘u Rwanda, Dr.François Xavier KALINDA yasabye abanyapolitiki kuba ku isonga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi no kunyomoza ibinyoma bivugwa ku Rwanda, bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi yabigarutseho kuri iki cyumweru ubwo hasozwaga muri iki gihugu hose icyumweru cy’icyunamo ariko ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi byo birakomeza mu gihe cy’iminsi 100.
Gusoza iki cyumweru cy’icyunamo mu gihugu, byabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe abanyapolitiki rwa Rebero, ruherereye mu mujyi wa Kigali rushyinguyemo abanyapolitiki bishwe bazizwa ko ari abatutsi n’abari badashyigikiye umugambi mubi wa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Umuvugizi w’Ihuriro ry’igihugu ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Umunyapolitiki Hon.MUKABUNANI Christine, yavuze ko abanyapolitiki bibukwa bishwe bazira ubwoko bwabo, abandi bakazira ubutwari bwabo bwo kwanga akarengane.
Yagize ati: « Abanyapolitiki twibuka uyu munsi barimo abazize ubwoko bwabo ko ari abatutsi ndetse n’abandi bazize ubutwari bwabo bwo kwanga akarengane ari nayo mpamvu tubunamira tuzirikana ko babaye intwari ».
Yakomeje avuga ko abakoloni, by’umwihariko ababirigi aribo bagize uruhare runini mu gusenya indangagaciro na kirazira byarangaga abanyarwanda.
Yagize ati: « Abakoloni bahemukiye abanyarwanda kuko aribo bagize uruhare rusesuye mu kwigisha no kwimakaza urwango. Aba bakoloni bahemukiye u Rwanda mu buryo bukomeye, by’umwihariko ababirigi, aho batwiciye Umuco bakadusenyera n’indangagaciro na kirazira. Kuva mu 1959 kugera 1994, abatutsi baratotejwe kandi bazira uko baremwe. Bityo rero, aho kwimakaza imiyiborere myiza, ahubwo bashyize imbere ivangura n’urwango ari nabyo byagejeje abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 ».
Hon.Mukabunani yasoje avuga inshingano bafite nk’abanyapolitiki, asaba urubyiruko rwo mu mitwe ya Politiki gukunda igihugu cyabo no kukirwanirira ari nako bakomeza gusigasira ibyagezweho barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse anamagana n’ubwicanyi bukomeje gukorerwa abakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
Yagize ati: « Abanyapolitiki dufite inshingano zo kubanisha abanyarwanda, duharanira imiyoborere myiza, dukora Politiki ishingiye ku bw’umvikane n’imibereho myiza y’abanyarwanda ari nayo mpamvu nsaba urubyiruko aho ruri hose gukunda igihugu, kucyitangira no kukirwanirira turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse nkanasoza namagana ubwicanyi bukomeje gukorerwa abatutsi b’abanyekongo ndetse nkamagana n’ibihugu bikomeje gusabira igihugu cy’u Rwanda ibihano ».
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarawanda n’Inshingano mboneragihugu, Dr.Bizimana Jean Damascène yagaragaje ko muri iki gihe hadutse abanyapolitiki biyemeje gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi.
Yagize ati: « Muri ibi bihe, hadutse abanyapolitiki ariko banabaye muri Politiki y’u Rwanda ya mbere, baba abanyapolitiki babi. Ubu kimwe mu binyoma bakwiza, basanze guhakana Jenoside yakorewe abatutsi bitagishoboka kuko yemejwe ku rwego mpuzamahanga, ubu bahimbye ibinyoma byinshi, kimwe muri ibyo ni ukuvuga ngo nta Miliyoni y’abatutsi yigeze iba mu Rwanda ko kuvuga ko hishwe abatutsi barenga Miliyoni ari kinyoma ».
Yakomeje agira ati: « Umwe mu babivuga ni Umunyapolitiki mubi witwa Ndagijimana Jean Marie Vianney, bimwe mu byo bavuga agira ati: « Hakurikijwe ibarura ryakozwe na ONU, kuvuga ko hapfuye abatutsi barenga Miliyoni ni ikintu kidafite ishingiro. Abantu bari muri Komisiyo yakoze ibarura bambwiye ko babonye abatutsi batarenze ibihumbi magana atatu na mirongo itanu (350) hose mu gihugu. Abanyamerika babafashaga, batangiye kubivuga birukanwa mu Rwanda kandi murabizi nabo ko bakunze kujya batanga ibiganiro, bafashije FPR gukora ibarura ry’abatutsi bazize Jenoside ».
Perezida wa SENA y’u Rwanda, Dr.François Xavier KALINDA yagaragaje ko uyu ari umwanya wo kumva neza inkomoko ya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse ukaba n’umwanya wo guhamya intambwe yatewe y’ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda. Yavuze ko Jenoside yateriguwe abatutsi kandi igashyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bubi bwariho icyo gihe.
Yagize ati: « Kwibuka abanyapolitiki bishwe bazira ubwoko bwabo, abandi bakazira kurwanya akarengane n’umugambi mubi wa Jenoside yakorewe abatutsi, ni umwanya wo kumva neza inkomoko y’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi ariko ni umwanya wo kuzirikana intambwe tumaze gutera mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bwacu nk’abanyarwanda ndetse tukanareba n’ejo hazaza h’igihugu cyacu ».
Perezida wa SENA, Dr.Kalinda yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ku butwari n’ubudaheranwa bibaranga n’umuhate wabo mu gukomeza kubaka igihugu.
Yakomeje yamagana abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bahohotera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi kubera ibikorwa bibi basigaye bakorerwa.
Yagize ati: « Hari ibikorwa by’ihohoterwa bikorerwa abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi birimo no kubica no kwangiza imitungo yabo, hari amagambo ahembera amacakubiri no kwangisha abanyarwanda ubuyobozi bihitiyemo akwirakwizwa ku miyoboro y’ikoranabuhanga cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga. Hanze y’igihugu cyacu cyane cyane muri Pepubulika iharanira Demokarasi ya Kongo hari gukorwa ubwicanyi bwibasiye abatutsi b’abanyekongo, bikaba ari ingaruka y’ingengabitekerezo ya Jenoside yakwirakwijwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bakakirwa na Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ikanabafasha kwibumbira mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, udahwema kugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda ».
Urutonde rw’abanyapolitiki bazize Jenoside bashyinguye i Rebero, hari:
*Landouard Ndasingwa (PL) wavutse 1947;
*Charles Kayiranga (PL) wavutse 1949;
*Jean de la Croix Rutaremara (PL);
*Augustin Rwayitare (PL) wavutse 1956;
*Me Aloys Niyoyita (PL), wavutse 1954;
*Venantie Kabageni (PL),wavutse 1944;
*Andre Kameya (PL), wavutse 1947 akaba yari n’umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru Rwanda Rushya;
*Frédéric Nzamurambaho (Yari Perezida wa PSD na Minisitiri w’Ubuhinzi), yavutse 1942;
*Me Félicien Ngango (PSD), wavutse 1952;
*Jean Baptiste Mushimiyimana (PSD),wavutse 1954;
*Faustin Rucogoza (MDR),wavutse 1953;
*Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga no kurinda Itegeko Nshinga, yavutse mu 1935;
*Dr.Gafaranga Théoneste wavutse 1942;
*Gisagara Jean Marie Vianney wavutse 1966;
*Dr.Habyarimana Jean Baptiste wavutse 1950;
*Ndangijimana Evariste wavutse 1946;
*Ngurinzira Boniface wavutse mu 1951;
*Nyagasaza Narcisse wavutse mu 1956;
*Prof.Rumiya Jean Guarbert;
*Rutaremara Bernard wavutse 1950;
*Ruzindana Godefroid wavutse 1951;
*Rwabukwisi Vincent wavutse 1959;
Mu gihe Agathe Uwilingiyimana wahoze ari Minisitiri w’Intebe ashyinguye mu gicumbi cy’Intwari i Remera nawe yibukwa kuri iyi tariki.
Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu gihugu barimo Perezida wa SENA y’u Rwanda, Perezida w’inteko ishinga amategeko, Umutwe w’abadepite, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Minisitiri w’Intebe n’abandi bayobozi batandukanye mu gihugu.
Yanditswe na SETORA Janvier.