Politike

KIGALI: Nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame,Bamporiki Edouard yamushimiye mu kinyarwanda gihanitse


Nyuma y’imbabazi yahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, uwahoze ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Bwana Bamporiki Edouard, yashimiye Perezida Paul Kagame wamuhaye izo mbabazi ndetse anabikora mu kinyarwanda gihanitse kitapfa kumvwa na buri wese.

Uyu mugabo Bamporiki Edouard yakatiwe n’urukuko rukuru mu kwezi kwa Mutarama 2023 igihano cy’igufungo cy’imyaka itanu, akanatanga n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw kubera guhamwa n’ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko, hashingiwe ku mafaranga yahawe n’umushoramari Gatera Norbert mu rubanza rwaburanishijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge agahanishwa igifungo cy’imyaka 4 n’ihazabu ya Miliyoni 60 aribyo bihano yari yajuririye mu rukiko rukuru rwaje kumwongerera ibihano.

Bakimara guhabwa imbabazi na mugenzi we CG Ltd Gasana Emmanuel, mu buryo bwihuse, bavuye mu igororero rya Nyarugenge riri i Mageragere, Bamporiki Edouard yahise yandika ku rubuga rwe rwa Twitter cyangwa X mu kinyarwanda gihanitse ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubuka, Paul Kagame wamutuye umutwaro uremere mu mvugo ya gisizi.

Yagize ati: “Zireze. Urugemwe rurameze, urubuto rutaboze, umutwaro nagatwaye iteka umutware wanjye awutwamishije imbabazi ndawutuye, ndunamutse, ndemye, ndanyuzwe, ndumva niyumva nk’indirira”.

Yakomeje agira ati: “Nshimye Uwiteka waturemeye Umutware Paul Kagame ku bwe ubwere bwimuye ubwirabure bidasasiwe ubwirakabiri”.

BAMPORIKI Edouard na CG(Rtd) GASANA Emmanuel, bari mu bantu 32 bahawe imbabazi n’Umukuru w’Igihugu nk’uko bigaragara mu Igazeti ya Leta n° idasanzwe yo ku wa 18/10/2024 n’Iteka rya Perezida n° 075/01 ryo ku wa 18/10/2024 ritanga imbabazi ndetse n’abandi bagera ku bihumbi bibiri na cumi na barindwi (2.017) hafunguwe by’agateganyo nk’uko bigaragara mu iteka rya Minisitiri N°005/MOJ/AG/24 ryo ku wa 18/10/2024 ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’abakatiwe n’inkiko, aho mu igororero rya Bugesera hafunguwe by’agateganyo 60; Gicumbi 145; Huye 409; Muhanga 182; Musanze 135; Ngoma 32; Nyagatare 10; Nyamagabe 51; Nyanza 63; Nyarugenge 216; Rubavu 123; Rusizi 108; Rwamagana 467 na 16 bo mu igororero ryo ku Mulindi.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *