Ubutabera

KIGALI: Na none rurageretse hagati ya MUKAMPAMA Marie Josée na MUNYANTWARI Frodouard.

Nyuma yo kuburanira mu rukiko rukuru rwa Nyamirambo ruherereye mu karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali hagati ya MUKAMPAMA Marie Josée na MUNYANTWARI baburana imodoka MUKAMPAMA yariganije MUNYANTWARI, ubu baherutse no kuburanira mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ruherereye mu karere ka Kicukiro kubera gutambamira imitungo ya MUKAMPAMA.

Ni urubanza rwakomotse ku kirego cya Mukagatare Béatrice arega MUKAMPAMA Marie Josée ko,biciye mu rukiko, yakurishaho itambamamira ku gice cy’umutungo ubaruye kuri UPI 1/03/05/03/879 ubaruye kuri MUKAMPAMA Marie Josée.

Mu iburanisha ryabereye mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ruri mu Kagarama ruhaburanishiriza imanza z’imbonezamubano rwaciye mu ruhame urubanza N°00540/2023/TB/KICU aho Mukagatare Béatrice utuye mu mudugudu wa Nyarutovu, akagari ka Karama, umurenge wa Kanombe, akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali yaregaga MUKAMPAMA Marie Josée utuye mu mudugudu wa Nyarutovu, akagari ka Karama, umurenge wa Kicukiro, akarere ka Kanombe mu mujyi wa Kigali.

Aha Mukagatare yavugaga ko yaguze igice cy’umutungo wa MUKAMPAMA kuwa 03/11/2020 ubuso bungana na 13/25m bwagombaga gukatwa ku butaka bubaruye kuri UPI yavuzwe haruguru yari ifite hose hamwe ubuso bwa 3385 sqm.

Nyuma yo gukorera amasezerano y’ubugure imbere ya Notaire w’ubutaka mu murenge wa Kicukiro ku itariki yavuzwe haruguru na nyuma yo gukoresha fiche Cadastrale y’ubwo butaka no gusaba inyandiko ya Komite ya Site ya Kagarama II.

Umugenagaciro wa BUBA CONTRACTOR Ltd yagaragaje ko hafite agaciro ka Miliyoni magana abiri mirongo itatu n’imwe n’ibihumbi magana atatu na mirongo ine na bitandatu na magana cyenda mirongo icyenda n’atanu(231.346.995 frw) akemera ko igice Mukagatare Béatrice yaguze cyavanwaho itambamira kuko igice cyaba gisigaye cyakwishyura uwo washyirishijeho iryo tambamira ariwe Munyantwari Frodouard aramutse amutsinze mu manza bafitanye zigomba ubwishyu bugera kuri Miliyoni cumi n’ebyiri(12.000.000 frw).

Bityo, icyemezo cy’urukiko mu gika cyacyo cya 6,7 n’icya 8 cyemeje ko Mukagatare Béatrice atsinze ko MUKAMPAMA Marie Josée atsinzwe aho bigira biti » (6) Rwemeye kwakira ikirego cya Mukagatare Béatrice rugisuzumye rusanga gifite ishingiro ;

(7)Rwemeje ko itambama ryashyizwe ku mutungo wa MUKAMPAMA Marie Josée ubaruye kuri UPI 1/03/05/03/879 rivanyweho ku gice kingana na metero 13/25m cya Mukagatare Béatrice ;

(8)Rutegetse ko MUKAMPAMA Marie Josée gutanga amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi cumi(10.000 frw), atayatanga mu gihe giteganywa n’amategeko akavanwa mu bye ku ngufu za Leta. »

Ni uko rukijijwe kandi rusomewe mu ruhame kuwa 16/04/2024 hari umucamanza UWIZEYE F.Nadine n’Umwanditsi warwo MUKUNDWA Sandrine.

Aha ni naho MUNYANTWARI Frodouard yahereye aregera urukiko rwa Kicukiro kugira ngo iryo tambama ritavanwaho ari nayo mpamvu iburanisha ryabaye bikaba biteganijwe ko ruzasomwa kuwa 12/02/2025 kuko rwasubitswe dore ko rwari gusomwa kuwa 06/02/2025 rukimurirwa ku itariki yavuzwe haruguru ariyo 12/02/2025.

Karibumedia.rw irizeza abasomyi bayo ko izakomeza kubakurikiranira iby’izi manza kurinda zigeze ku musozo wazo.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *