KIGALI: Habaye ihererekanya bubasha hagati ya Minisitiri ucyuye igihe na Minisitiri mushya muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.
Mu rwego rwo gutangira imirimo ye, Minisitiri mushya muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Dr. Patrice MUGENZI na Minisitiri ucyuye igihe MUSABYIMANA Jean Claude, wari kuri uyu mwanya kuva taliki ya 10 Ugushyingo 2022, bakoze ihererekanyabubasha (Remise et reprise) kuri uyu wa mbere, tariki ya 21/10/2024.
Dr.Patrice Mugenzi yari asanzwe ari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA), bityo akaba asimbuye Musabyimana Jean Claude wari waragiye kuri uyu mwanya tariki ya 10 Ugushyingo 2022, nawe asimbuye Gatabazi Jean Marie Vianney.
Dr.Patrice Mugenzi yabaye kandi umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka igera kuri 15.
Yatangiye kuyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative guhera tariki 10 Kanama 2023, asimbuye Madamu Pacifique Mugwaneza wari umuyobozi w’icyo kigo by’agateganyo.
Yabaye kandi umujyanama, umushakashatsi ndetse n’inzobere mu micungire y’imishinga itandukanye, cyane cyane yita ku bushakashatsi ku mibereho myiza, isesengura ry’imikoranire mu bucuruzi, n’iterambere ry’icyaro.
Dr. Mugenzi afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) muri Agribusiness Management yakuye muri Kaminuza ya Egerton muri Kenya, ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) mu micungire y’ibigo; Ubukungu; n’ubushakashatsi ku mikoreshereze y’ibicuruzwa yakuye muri Kaminuza ya Wageningen mu Buholandi.
Dr.Patrice Mugenzi yashyizweho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuwa Gatanu, tariki ya 18 Ukwakira 2024.
Yanditswe na SETORA Janvier.