KIGALI: Amahoro mu karere u Rwanda ruherereyemo ni kimwe mu biza ku isonga mu byo u Rwanda rushyira imbere_ Paul Kagame.
Nyuma yo kurahirira kongera kuyobora u Rwanda n’abanyarwanda Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko yishimiye kongera gutorerwa kuyobora igihugu muri manda nshya y’imyaka itanu kuva ku wa 11 Kanama 2024 kuzageza 2029.
Mu imbwirwaruhame ye, nyuma yo kurahira yabanje gushimira abanyarwanda bongeye kumutorera kuyobora u Rwanda n’abanyarwanda aho yatsinze ku kigero cy’amajwi 99,18%.
Yagize ati: “Nishimiye kongera kubabera umuyobozi muri iyi manda nshya dutangiye. Ibihe byo kwiyamamaza n’amatora tuvuyemo, abanyarwanda byatubereye twese igihe cy’ibyishimo ndetse bigaragaza ko twanyuzwe. Mwampaye amahirwe yo kubakorera ndetse ngakorana namwe kandi n’ibyo twifuza byose tuzabigeraho”.
Umukuru w’igihugu yavuze ibyagezweho mu myaka 30 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Yagize ati: “Muri iyi myaka 30 ishize, abanyarwanda twageze kuri byinshi birenze n’ibyo twatekerezaga ko bishoboka no kubivuga mu magambo ntabwo byoroshye ukurikije aho igihugu cyari kivuye. Amateka yacu ashaririye yabereye buri munyarwanda wese ikibatsi cyo kwigirira icyizere, nta gucogora ahubwo tugaharanira ubutabera buzira kurenganya”.
Ku bijyanye n’umutekano, Umukuru w’ igihugu yagarutse ku mutekano wo mu karere u Rwanda ruherereyemo aho yavuze ko amahoro adashobora kugerwaho igihe cyose impande bireba zitabigizemo uruhare.
Yagize ati: “Mu byo u Rwanda rushyira imbere nuko amahoro mu karere ruherereyemo yaza ku isonga ariko wajya kureba ukabona ko akomeje kubura by’umwihariko mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Gusa, ayo mahoro ntiyazanwa n’ubonetse wese kabone nubwo yaba ari igihangage gute, ntacyo byatanga uruhande rumwe rutabigizemo uruhare rugaragara mu kugarura ayo mahoro. Murabizi ko abayobozi b’ibihugu byo mu karere bagerageje guhuza impande zombi ariko ntibageze ku byo basabwe”.
Perezida Paul Kagame yashimangiye kandi ko ihame ntakuka cyangwa ntayegayezwa ari ubusugire n’umudendezo by’igihugu, ntawe ukwiye kugenera igihugu runaka uko kibaho cyangwa ngo akigenere icyerekezo ahubwo ko ari abaturage ubwabo bagomba kubyihitiramo.
Yagize ati: “Iki ni igihe cyo gutekereza ku isi twifuza kuraga abana bacu. Hari byinshi biduhuza nk’abatuye iyi si kurusha uko tubyibwira kandi tubifitiye ubushobozi bukenewe nko gusana, kwiyubaka no gusubiza ibintu mu buryo ariko ntibivuze ko tugomba kwemeranya kuri kimwe cyose ahubwo tugomba guha agaciro amahitamo ya buri wese dukora ibishoboka byose bidukwiriye”.
Aha ni naho yakomereje avuga ko ntawe ukwiye gushyiriraho undi uburyo bw’imiyoborere n’imibereho y’umugabane wa Afurika.
Yagize ati: “Ntibikiri ihame ko ibihugu by’ibihangage bigaruza umuheto ibindi ngo bigendere ku cyerekezo cyabyo n’uko bagomba kubaho kabone nubwo byaba bituruka ku gitutu cyabyo ndetse nta n’impamvu yatuma dushigikira akarengane ako ariko kose kakorerwa abanyafurika cyangwa twebwe ubwacu ari twe tukikoreye”.
UWAMUNGU Jean Paul na NYIRARUKUNDO Epiphanie ni bamwe mu baturage baganiriye na karibumedia.rw bavuga ko bishimiye kurahira kwa Paul Kagame kandi ko biyemeje kuzamufasha kugera ku byiza byifuzwa byose.
UWAMUNGU Jean Paul, yagize ati: “Abanyarwanda twese twishimiye ukurahira k’umukuru w’igihugu cyacu Nyakubahwa Paul Kagame kuko ibyo yatugejejeho mu myaka 30 ari byinshi cyane, bityo tukamwizeza ko tuzafatanya nawe mu gusoza iyi manda y’imyaka itanu neza kandi dusigasira ibyagezweho ari nako tumufasha kuzagera ku bindi byiza byinshi”;
Mugenzi we NYIRARUKUNDO Epiphanie yagize ati: “Nk’urubyiruko, twijeje umubyeyi wacu Paul Kagame ko tuzafatanya nawe mu kubaka iki gihugu cyacu cyane ko iyi manda tuyitezeho byinshi kandi byiza, bityo nk’u Rwanda rw’ejo turamwizeza ubufatanye kugira ngo tuzaragwe igihugu gitemba amata n’ubuki”.
Umuhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame witabiriwe n’abakuru b’ibihugu 22 barimo n’umwami Muswati w’ubwami bwa Eswatini; Ba Visi Perezida 4; Abaminisitiri b’intebe 2; Uwungirije Minisitiri w’intebe 1; Ba Perezida b’inteko zishinga amategeko 2 ndetse n’abayobozi mu nzego nkuru z’imiryango mpuzamahanga. Uyu muhango kandi ukaba wanasusurukijwe n’akarasisi k’ingabo na Polisi by’u Rwanda, tutibagiwe n’itorero ry’igihugu rizwi nk’ “URUKEREREZA”.
Yanditswe na SETORA Janvier