KICUKIRO: Urubanza rwa MUKAMPAMA Marie Josée na MUNYANTWARI Frodouard rukomeje kuba agatereranzamba.
Urubanza rw’itambamira ry’ubutaka ryakorewe ku butaka bwa MUKAMPAMA Marie Josée aburana na MUNYANTWARI Frodouard rukomeje kuba agatereranzamba, aho kuwa 26/02/2025 baburaniye mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro bikarangira urukiko rugiye mu rujijo rwatewe n’umwunganizi mu by’amategeko wa MUKAMPAMA utaragaragaje icya ngombwa cy’ubutaka bwasigaye nyuma yo kwivugira mu rukiko ko ubutaka bwatambamiwe, bwagurishijweho igice kimwe uwitwa Mukagatare Béatrice.
Ni urubanza n°RC 849/2024/TB/KIC aho MUKAMPAMA Marie Josée yagurishije igice cy’ubutaka bufite UPI: 1/03/05/03/879 akagurishaho Mukagatare Béatrice agahabwa n’icya ngombwa gifite UPI: 1/03/05/03/11619 n’ubuso bungana na 13/25 m ariko ntihagaragare nomero n’ubuso bw’igice cyasigaye kandi akaba yaragurishije ubutaka butambamiwe.
Haribazwa icyo amategeko ateganya
Ahawe ijambo, Umwunganizi mu by’amategeko wa MUNYANTWARI Frodouard, Me Nsabimana Jean Baptiste yabwiye urukiko ko ibyakozwe bitemewe mu rwego rw’amategeko kuko ngo ubutaka cyangwa ikindi kintu cyose gitambamiwe, ntikiyegayezwa kugeza igihe urubanza ruburanishirijwe rugahinduka itegeko.
Yagize ati: « Dushingiye ku ngingo ya 67 n’iya 167 birasobanutse kuko zishimangira ibigomba kwigwaho mu ngingo ya 67 ».
Yakomeje agira ati: « Kuba nta cya ngombwa kigaragaza ubuso bwagurishijwe n’ubwasigaye ngo bibe biri muri Sisitemu y’urukiko, biragaragara ko ibyakozwe bihabanye n’amategeko agenga imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi n’ubutegetsi, bityo twasaba urukiko ko rwategeka MUKAMPAMA Marie Josée n’umwunganizi we gushyira muri sisitemu icya ngombwa kigaragaza ubutaka bwasigaye butagurishijwe nk’uko MUKAMPAMA avuga ko bufite agaciro ka Miliyoni magana abiri z’amafaranga y’u Rwanda (200.000.000frw); bitakorwa bityo, urukiko rukabona ko icyo cya ngombwa cyatanzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko ».
Aha ni naho Me Nsabimana yahereye asaba urukiko ko rwabaza umwunganizi wa MUKAMPAMA impamvu bagurishije ubutaka butambamiwe noneho n’umwunganizi wa MUKAMPAMA asubiza ko umukiriya we MUKAMPAMA nta cya ngombwa yahawe ariko ko baza kugishaka bakagishyira muri sisitemu y’urukiko.
Urukiko rwahise rubwira umwunganizi wa MUKAMPAMA ko bitabaho ko ubutaka bugabanywamo kabiri ngo hatatangwa ibya ngombwa bibiri bitandukanye ari nayo mpamvu rwahise rutegeka umwunganizi wa Mukampama gushyira icyo cyangombwa muri Sisitemu, bitakorwa itambama rya UPI 879 rigahamaho uko ryari risanzwe.
Mu gupfundikira urubanza, urukiko rwabwiye ababuranyi bose ko ruzasomwa kuwa 21/03/2025 ariko nabwo ntirwasomwe kuko MUKAMPAMA Marie Josée n’umwunganizi we bashyize muri sisitemu ikindi cya ngombwa kizwi nk’ifishi isaba icyemezo gihamya abanditse ku butaka cyo kuwa 03/03/2025, bityo bituma urubanza rwari gusomwa kuwa 21/03/2025 rudasomwa ahubwo rwimurirwa ku itariki ya 09/04/2025 ari narwo rutegerejwe gusomwa, ukuri kukajya ahagaragara.
Yanditswe na SETORA Janvier.