ITURI: Abagera kuri 7 bapfiriye mu gitero cyagabwe na CODECO mu gace ka DJUGU.
Nibura ngo abantu barindwi(7) nibo bapfiriye mu gitero cyagabwe na CODECO mu gace ka DJUGU ndetse hatwikwa n’inzu nyinshi.
Ibi byatangajwe kuri iki cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare 2025 aho byavuzwe ko igitero cy’abarwanyi ba CODECO bishe abantu barindwi(7) biciwe mu gitero cy’iyi CODECO cyagabwe mu gace ka Djugu aho bivugwa ko muri aba bantu harimo abakozi babiri bo mu buyobozi bwa DJUGU.
Iki gitero gitunguranye cyakozwe n’umutwe w’ingabo/abarwanyi ba CODECO mu ijoro ryo ku ya 22 rishyira iya 23 Gashyantare 2025, hafi ya Djugu_ Centre mu ntara ya Ituri aho bivugwa ko abateye baje bitwaje imihoro bakinjira mu nkambi ya « Platon » mu gicuku bakica abantu.
Iyi nkambi iherereye hafi na Centre y’ubucuruzi mu metero nkeya n’ubuyobozi bw’intara aho abo bicanyi binjiye mu nzu bakica abantu bakoresheje intwaro gakondo ndetse bagatwika n’inzu nyinshi.
Mu bahohotewe harimo umukozi wari mu kiruhuko cy’izabukuru n’undi wari ashinzwe isuku. Muri aba bose bishwe, havugwamo abagore babiri n’umwana umwe.
Amakuru Karibumedia.rw ikesha raporo y’inzego z’umutekano avuga ko abo barwanyi batwitse inzu nyinshi kandi ko iki gitero cyatumye abantu bimurwa vuba na vuba bizwi nk’ikitaraganya ». Bityo, abantu babarirwa mu magana n’amagana cyane cyane abagore n’abana bo mu midugudu ikikije inkambi ya Platon » bakaba bahungiye i Lopa na IGA kuri barrière iherereye mu bilometero makumyabiri (20) uvuye mu nkambi ya Platon.
Abenshi mu baturage baramagana ingabo za Leta (FRDC) ko zidakora ibishoboka byose ngo zirengere abaturage ndetse ngo hahagarikwe n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ ivanguramoko kubera imitwe yitwaje intwaro iba muri iki gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ikomeje guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ubwo Karibumedia.rw yakoraga iyi nkuru, Umuyobozi wa Djugu mu ntara ya Ituri, Ruphin Makpela, yari yatangiye kwakira ibirego by’abantu batandukanye aho asobanura ko abo bicanyi bitwaje imbunda n’intwaro gakondo bashoboye kurenga ibirindiro by’ingabo za Leta (FARDC) kandi bari maso kugira ngo barinde abasivili. Aha, yijeje abaturage ko hagiye gufatwa ingamba zo gushyiraho igisirikare gifite ingufu kugira ngo barwanye aba barwanyi babangamira inzira y’amahoro mu ntara ya ituri.
Yanditswe na SETORA Janvier.