Politike

Israel yishe Umuyobozi mukuru wa Hezbollah.

Igisirikare cya Isiraheli kiratangaza ko cyishe umuyobozi wa Hezbollah, Hassan Nasrallah, mu mirwano yabereye i Beirut.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2024, umunsi wa gatandatu wikurikiranya, Isiraheli ikomeje kugaba ibitero mu nkengero z’amajyepfo y’umurwa mukuru wa Libani, Beirut, ikigo gikomeye cya Hezbollah.

Nk’uko byatangajwe na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, ku wa Gatanu, tariki ya 27 Nzeri 2024, ingamba za gisirikare za Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benyamin Netanyahu, ubwo yavugaga ijambo mu Nteko rusange y’Umuryango w’abibumbye, yanenzwe cyane n’Umuryango mpuzamahanga.

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benyamin Netanyahu yanze icyifuzo cy’Abafaransa n’Abanyamerika cyo guhagarika imirwano y’iminsi 21 ku wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri 2024.

Yagize ati: “Isiraheli nta yandi mahitamo ifite kandi ko ibitero bizakomeza kugeza igihe intego zayo zose zizagerwaho.”

Minisiteri y’Ubuzima yo muri Libani ivuga ko kuva ku wa Mbere tariki ya 23 Nzeri 2024, ibisasu byahitanye abantu barenga 700, abenshi muri bo bakaba ari abasivili.

Iyo Minisiteri kandi itangaza ko mu mwaka umwe, umubare w’abantu bishwe wiyongereye ugera ku barenga 1 500, mubare munini w’abantu bapfuye ukaba uruta uw’iminsi 33 y’intambara yabaye hagati ya Isiraheli na Hezbollah mu 2006.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *