INTARA Y’AMAJYARUGURU: Polisi y’igihugu n’itangazamakuru mu mujyo umwe wo kurwanya ibyaha.
Polisi y’igihugu by’umwihariko iyo mu majyaruguru yiyemeje gufatanya n’itangazamakuru mu kurwanya no gukumira ibyaha muri ya mikoranire myiza basanzwe bagirana umunsi ku w’undi, hirindwa gutangaza amakuru ya byacitse ahahamura abaturage ahubwo akaba amakuru yigisha, kumenyesha, imyidagaduro n’ibindi byafasha abaturage kuva mu byaha byo ntandaro yo gusubira inyuma mu iterambere.
Ni ingamba zafatiwe mu biganiro byabaye ku cyicaro cya Polisi y’intara y’amajyaruguru kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo 2024, aho Polisi y’u Rwanda yahuye n’abanyamakuru bakorera mu ntara y’amajyaruguru, bamwe mu bapolisi bakorera muri iyi ntara , Akaba ari ibiganiro byayobowe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga wavuze ko Polisi n’itangazamakuru bari maso kandi ko biteguye gukumira, gushyira ku karubanda no kurwanya ibihungabanya umutekano.
Yagize ati: “Mu ntara y’amajyaruguru hagaragara ibyaha byinshi ariko ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda n’itangazamakuru n’ubufatanye dufitanye tugomba kubirwaya kuko abanyamakuru murahari kandi uko amakuru yanyu azajya agera kure hashoboka, azajya agera ku banyarwanda bayamenye, bityo kubera ubwo bufatanye tukizera tudashidikanya ko tuzakomeza kwiyubakira u Rwanda twifuza ruzira icyaha”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Rutikanga Boniface yakomeje avuga ko amarembo afunguye ku banyamakuru bose mu rwego rwo kubagezaho amakuru bakeneye kandi ku gihe bayakenereye. Aha ni naho yahereye aha umwanya abanyamakuru ngo babaze ibibazo kandi ibyabajijwe, bimwe muri byo bikaba byabonewe ibisibizo ibindi bikazakorerwa ubuvugizi mu nzego bireba.
Mu gusoza, ACP Rutikanga Boniface yasabye abanyamakuru kudatangaza inkuru z’ibihuha, za byacitse, za mpuruye aha, izo gutwika [mu mvugo y’ab’ubu] ahubwo bagatangaza amakuru yubaka abaturage.
Yagize ati: “Si byiza gutangaza amakuru ahahamura abaturage, ya byacitse kuko arangaza abaturage ntibikorere imirimo yabo ibateza imbere, bityo nka Polisi y’igihugu tukifuza ko muri bwa bufatanye bwacu namwe, mwajya mutangaza amakuru atari ay’ibihuha ahubwo akaba amakuru ashimangira icyizere abaturage bagirira Polisi n’itangazamakuru kubera ubunyamwuga bw’izo nzego zombi kuko iyo nta mutekano uhari, buri wese bimugiraho ingaruka, ari na yo mpamvu uruhare rwa buri umwe rukenewe mu kuwusigasira.”
Wakwibaza ngo ibyaha bihagaze mord mu ntara y’amajyaruguru ?
Mu mezi atatu gusa ni ukuvuga kuva muri Kanama 2024 kugeza mu kwezi k’Ukwakira 2024, muri iyi ntara y’amajyaruguru hafashwe abantu 339 bafatiwe mu bucuruzi bwa magendu, barimo 239 bo mu karere ka Burera.
Hafashwe kandi abantu bagera kuri 214 bacuruzaga ibiyobyabwenge,146 bashinjwa ubujura, 85 bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, 32 bakekwaho gusambanya abana na 16 bafashwe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Aha ni naho ACP Rutikanga Boniface yongeye gukomoza ku mutekano ashishikariza abanyarwanda kurwanya ibihungabanya umutekano n’iterambere by’abaturage birimo ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, magendu n’ubusinzi cyane cyane mu rubyiruko.
Ibiganiro n’abanyamakuru byateguwe n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe inozabubanyi n’itangazamakuru (PRM) hagamijwe kurebera hamwe n’abanyamakuru bakorera hirya no hino mu gihugu uko umutekano wifashe no kunoza ubufatanye n’imikoranire mu gukumira no kurwanya ibyaha batanga amakuru ku mbuga Polisi y’u Rwanda ikoresha zitandukanye zirimo urubuga rwa X; YouTube; Tiktok; Instagram; WhatsApp n’izindi.
Yanditswe na SETORA Janvier.