Habaye iki ngo Imbangukiragutabara ipakirwemo sima?
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira videwo y’amasegonda igaragaza abantu bapakira udufuka twa sima mu Mbangukiragutabara ibitaro bya Gakoma byo mu karere ka Gisagara byatije ikigo nderabuzima cya Save. Umwe mu bumvikanamo, binashoboka ko ari we wayafashe na we yumiwe, agira ati: “Kuva mvuye i Burayi ni bwo mbonye ibi bintu”. Si we gusa kuko abayibonye na bo batunguwe, bamagana abakoze iri kosa.
Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Gakoma, Dr Uwamahoro Evelyne, kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2024 yasobanuriye IGIHE dukesha iyi nkuru ko sima yapakirwaga muri iyi Mbangukiragutabara yari iyo kwifashishwa mu gusana ikigega cyo mu kigo nderabuzima cya Save kuko byagaragaye ko gishobora gusenya inyubako zaho.
Yagize ati: “Hari ikigega, aho kugira ngo amazi ajyemo ahubwo ashobora kuba yasenya izindi nyubako. [Sima] yari iyo ngo gukoresha icyo kigega ariko uko byaba bimeze kose, icyo ari cyo cyose ntabwo cyemerewe kujya mu Mbangukiragutabara, keretse umurwayi”.
Dr Uwamahoro yatangaje ko abakozi bagize uruhare mu gupakira sima muri iyi Mbangukiragutabara, barimo umuyobozi wacyo; Umushoferi n’umuforomo, bahagaritswe by’agateganyo kandi ko bashobora no guhagarikwa burundu kubera ko bakoze ikosa rikomeye ry’akazi.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.