Ubukungu

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko bitarenze mu Ukuboza 2024 imirenge SACCO yose yo mu Mujyi wa Kigali izaba yamaze guhurizwa ku rwego rw’uturere.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, John Rwangombwa, yatangaje ko bitarenze mu Ukuboza 2024 imirenge SACCO yose yo mu Mujyi wa Kigali izaba yamaze guhurizwa ku rwego rw’uturere, zivemo SACCO eshatu, mu gihe izo mu tundi turere zizahuzwa mu mezi atandatu abanza y’umwaka wa 2025.

Hashize igihe abaturage bagaragaza ko umuntu ufite konti mu murenge SACCO avuga ko yifuza kujya abikuza aho ageze hose nk’uko abakorana n’amabanki asanzwe bimeze.

Guverineri John Rwangombwa ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2023/2024 kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2024, yagaragaje ko urugendo rwo gushyira ikoranabuhanga mu Mirenge SACCO yose uko ari 416 rwarangiye. Yanavuze ko muri gahunda yo guhuza Koperative z’Imirenge SACCO zikazabyara banki imwe izahabwa izina rya ‘Cooperative Bank’, ubu hagezweho guhuza SACCO zo mu Mujyi wa Kigali zigahurizwa muri imwe muri buri karere.
Ati: “Muri gahunda ni uko ukwezi k’Ukuboza [2024] kuzarangira za SACCO zo mu Mujyi wa Kigali zashoboye guhurizwa ku karere, zakoze SACCO zo ku rwego rw’akarere eshatu mu Mujyi wa Kigali, hanyuma bitewe n’amasomo azaba yavuye muri ibyo amezi atandatu ya mbere akazakoreshwa mu guhuza SACCO zo mu gihugu cyose, tukazagera mu mpera z’uyu mwaka w’ingengo y’imari SACCO zose zamaze guhuzwa habayeho SACCO zo ku rwego rw’akarere”.
Guverineri Rwangombwa yavuze ko uku guhuriza hamwe SACCO “bizafasha mu kongera ubushobozi bw’izi SACCO no gushobora gutanga serisi noneho zirushijeho kunoga no kugira ubushobozi ku bakiriya bazo.”

Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2024, ku Makoperative yo kubitsa no k   ugurizanya mu Mirenge (UMURENGE-SACCOs) ubwihaze ku bw’imari shingiro bwari kuri 34.2%; Ku bigo by’imari iciriritse bifite imigabane igaragara ku isoko (Public Limited Companies) kwihaza ku mari shingiro kwari 21.3%, na ho andi makoperative yo kugurizanya no kubitsa yari afite 39.3%. BNR igaragaza ko ubu bushobozi ku kwihaza ku mari shingiro kwatewe n’ukwiyongera kw’imari shingiro hamwe n’umutungo w’ibigo.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *