Uncategorized

Guinée_ Équatoriale: Umuyobozi waryamanye n’abagore 400 barimo mushiki wa Perezida n’abandi bayobozi bakomeye mu gihugu yatangaje abantu.

Baltasar Ebang Engonga usanzwe ari Umuyobozi w’Urwego rushinzwe iperereza ku mari muri Guinée-Équatoriale, akomeje kuvugisha abantu nyuma yo kuryamana n’abagore barenga 400 barimo n’ab’abayobozi bakomeye mu gihugu.

Iby’uyu mugabo byagiye hanze nyuma y’uko inzego z’ubuyobozi muri Guinée zitahuye amavidewo abarirwa mu magana amugaragaza yiha akabyizi n’abagore batandukanye.

Mu bagore uyu mugabo amakuru avuga ko yaryamanye na bo harimo ab’aba Minisitiri, abayobozi b’ibigo bya Leta, uw’umwe muri ba Jenerali bo mu ngabo z’igihugu, uw’umuyobozi w’umutwe w’abasirikare barinda Perezida, uw’Umushinjacyaha Mukuru, umukobwa w’Umuyobozi Mukuru wa Polisi n’abandi benshi.

Mu bo Bartasar yaryamanye na bo kandi ngo hanarimo na mushiki wa Perezida Teodoro Obiang Nguema.
Nyuma y’uko inkuru y’uriya mugabo ibaye kimomo, Visi_ Perezida wa Guinée_ Équatoriale abinyujije ku rubuga rwe rwa X yamaganye icyo yise imyitwarire igayitse yagaragaye mu biro bya Leta.
Teodoro Nguema yashimangiye ko umubano ushingiye ku busambanyi ubujijwe ahakorera inzego za Leta, aca amarenga y’uko abo bizagaragaraho bazakanirwa urubakwiye.
Ati: “Bitewe n’ihohoterwa n’ihohoterwa hambere aha riheruka gusakara ku mbuga nkoranyambaga muri Guinée_ Équatoriale no kuba abaminisitiri bafite inshingano yonyine yo gukora akazi ka Leta mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’igihugu, umubano ushingiye ku busambanyi ni ikizira mu biro”.
Yunzemo ati: “Inzego z’ubugenzuzi zashyizweho kandi uwo ari we wese uzarenga kuri aya mategeko azaryozwa imyitwarire idahwitse ndetse yirukanwe mu kazi”.
Hagati aho umushinjacyaha mukuru yatangaje ko Bartasar agomba kubanza gupimwa imdwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mbere yo gukurikiranwa.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *