Umutekano

GOMA: Ibikorwa remezo by’amazi n’amashanyarazi byatangiye kugezwa ku baturage.

Abaturage bo mu mujyi wa Goma, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bongeye kubona amazi meza n’amashanyarazi nyuma y’amezi abiri yose ntabyo bagira.

Uku kugarura serivisi zifatizo ku buzima bw’abaturage, ziri gutangwa na Rejidezo na societe ishinzwe ibikorwa by’amashanyarazi muri iki gihugu izwi nka « Snel » ari nabyo birimo kurangiza ibibazo byinshi byageze ku baturage kubera imirwano hagati y’ingabo za Kongo (FARDC) ku bufatanye n’imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR, aho barwana n’inyeshyamba za M23.

Ibi bitaratangira gukorwa, abatuye umujyi wa Goma kugira ngo babone amazi byabasabaga gukora urugendo rurerure, rimwe na rimwe bakajya kuvoma ay’ikiyaga cya Kivu aho rimwe na rimwe bashoboraga guhura n’ibibazo bitandukanye.

Ibura ry’amazi muri uyu mujyi na none ryagize ingaruka ku baturage batishoboye cyane cyane abo intambara yagezeho cyane, badashobora kubona amafaranga yo kugura amazi.

Ibi bikorwa remezo byangiritse mu gihe cy’imirwano kubera ibitwaro bikomeye by’ingabo za Kongo (FRDC) n’iby »inyeshyamba za M23.

Gusana iyi miyoboro byanagizwemo uruhare n’umuryango mpuzamahanga utabara imbabare CICR (Comité International de la Croix Rouge) kuko niyo yorohereje abantu kwinjira mu gace ka Nyabibwe, nubwo umutekano wari utoroshye.

Uku kugarura amazi n’amashanyarazi mu mujyi wa GOMA ku bufatanye na Rejidezo ndetse na Snel birishimirwa n’abaturage batuye umujyi wa Goma kuko ngo ari ikimenyetso gikomeye cyo kwiringira ko gusubira mu byabo bishoboka buhoro buhoro aho bavuga ko kugarura izi serivisi shingiro ku buzima bwa muntu ari intambwe y’ingenzi yo kuzamura imibereho myiza yabo yo mu mujyi.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *