Umutekano

GISAGARA: Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge ari mu maboko ya RIB kubera gukekwaho kwakira ruswa.

Mu karere ka Gisagara, mu ntara y’amajyepfo haravugwa inkuru y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugombwa witwa BIGWI Alain Lolain ukekwaho icyaha cyo kwakira Ruswa.

Nk’uko amakuru agera kuri Karibumedia.rw abivuga, ngo uyu munyamabanga nshingwabikorwa yaba yarasabye umuturage Ruswa amwizeza kuzamufasha kubona icya ngombwa cyo kubaka.

Amakuru akomeza avuga ko uyu Gitifu BIGWI Alain Lolain afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe dosiye irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha (RIB) cyibutsa abitwaza inshingano bafite bagakora ibikorwa biri mu nyungu zabo bwite harimo kwaka no gusaba indonke kugira ngo hakorwe ibinyuranye n’amategeko ko bihanwa n’amategeko.

Bityo, irakangurira abaturarwanda gukomeza gutanga amakuru ku bijandika muri ibyo byaha.

Amategeko ateganya iki ku cyaha cya Ruswa ?

Itegeko n° 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rivuga ku bijyanye no gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke aho mu ngingo yaryo ya 4 igira iti “Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’ indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ibihano bivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo ni na byo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivise.

Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere n’icya 3 by’iyi ngingo byakozwe kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.”

Mu gihe ingingo ya 5 y’iri tegeko ivuga ukwaka cyangwa ukwakira indonke bikozwe n’ufata ibyemezo by’ubutabera cyangwa ubishyira mu bikorwa Umucamanza wese cyangwa umukemurampaka wakiriye cyangwa wasabye indonke, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’ibiri (12) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5 ) z’agaciro k’indonke yatse.
Umwanditsi w’urukiko, umushinjacyaha, umufasha w’umushinjacyaha, umwunganizi mu mategeko, intumwa ya Leta mu nkiko, umuhesha w’inkiko, umukozi wa Leta ushinzwe gusesengura imanza ku mpamvu z’akarengane, umukozi wa Leta ushinzwe gutanga ubufasha mu by’a mategeko, umugenzacyaha cyangwa umuntu wahamagajwe mu nzego z’ubutabera nk’umuhanga wasabye cyangwa wakira indonke cyangwa wemera amasezerano yo kuyihabwa kugira ngo abone gukora ibiri mu nshingano ze, areke gukora igikorwa kiri mu nshingano ze cyangwa atume hafatwa icyemezo kidahuje n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’ indonke yasabye, yakiriye cyangwa yasezeranyijwe.”
Amwe mu mayeri abaka ruswa bakoresha ni imvugo zijimije zirimo soda, inyoroshyo, essence, déjeuner, facilitation, agafanta, akantu, umuti w’ikaramu, inzoga y’abagabo, ituro n’izindi nyito.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugemzacyaha (RIB), Dr MURANGIRA B. Thierry avuga ko hari n’izindi mvugo zikoreshwa zirimo, reba uko ubigenza, ibwirize, rangiza gahunda, mvivura n’ibindi.

Yongeraho ko n’ubwo abaka ruswa bakoresha imvugo zijimije ngo abagenzacyaha barazimenye ku buryo uzikoresheje bamenya icyo ashaka kuvuga kandi batazihanganira abaka ruswa kuko ari imungu y’igihugu.

Avuga ko izi mvugo zigamije kubererekera ijambo ruswa cyangwa indonke nyamara bagamije kwaka ruswa.

Yagize ati « Ni imvugo bakoresha bagira ngo bazimize ariko twebwe mu bugenzacyaha umuntu uyikoresheje tuba twumva icyo avuga uko wabikora kose. Izo ni imvugo ziganisha kuri ruswa kandi ni ikintu kitagomba kwihanganirwa, ni imungu igomba kuranduka.

Dr Murangira avuga kandi ko itegeko rihana ruswa riteganya ko kuyaka, kuyakira no kuyitanga byose ari icyaha kandi gihanwa n’amategeko.

Yungamo ko ububi bwa ruswa ari uko umuntu uyitanze ahabwa ibyo atari agenewe cyangwa gukora ibinyuranyije n’amategeko.Avuga kandi ko mu kuvuga ruswa hakiri ikibazo ku y’ishimishamubiri kuko bigoye ko uwayatswe ayitangaza. Aha niho ahera asaba abantu gutanga amakuru kuri yo kugira ngo nayo irwanywe kandi icike.

Ibindi bikorwa bigize icyaha cya ruswa harimo itonesha, ubushuti, urwango, icyenewabo cyangwa ikimenyane.Hari kandi gukoresha igitinyiro cyangwa umwanya ufite mu nyungu zawe bwite no kudasobanura inkomoko y’umutungo, kunyereza umutungo, gukoresha umutungo wa Leta ic yo utagenewe, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gusonera bitemewe n’amategeko.

Avuga ko ibirego byakirwa bijyanye na ruswa buri mwaka bigenda byiyongera n’umubare w’abayikekwaho ukiyongera.

Avuga ko kwiyongera ku iirego bya ruswa n’abafatwa bayikekwaho biterwa n’ingamba zo kuyirwanya zakajijwe n’abantu bamenye ububi bwayo bakayivuga.Akaba asaba abaturage kwirinda ruswa kuko uwakiriye amafaranga menshi ahabwa ibihano bingana n’uby’uwakiriye menshi.
Kubera izo ngamba ngo ruswa igenda igabanuka muri RIB kuko bavuye ku gipimo cya 8,5% mu mwaka wa 2019 bagera ku gipimo cya 3% mu mwaka wa 202, hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe na Transparency Rwanda Interanational.
Icyakora ngo na 3% ntibashimishije nk’abantu bari ku ruhembe rwo kurwanya ruswa, ahubwo ngo barakora ibishoboka kugira ngo igere ku gipimo cya 0%.

karibumedia.rw 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *