Umutekano

GICUMBI: Umugeni yakubise umugabo we ishoka bapfa impano bahawe ku munsi wabo w’ubukwe.

Umugore wo mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Nyankenke, yakubise umugabo we ishoka Imana ikinga akaboko ntiyapfa. Bari bapfuye kutumvikana uburyo bwo gukoresha impano bahawe mu bukwe.

Ibyo byabaye mu mpera z’iki Cyumweru ubwo umugore yakubitaga umugabo we ishoka ariko Imana igakinga ukuboko.

Byabereye mu Mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Kigogo mu Murenge wa Nyankenke.

Abaganiriye na TV1 bagaragaje ko batunguwe n’imyitwarire y’uwo mugore wari umaze icyumweru asezeranye n’umugabo we kubana akaramata ariko bagahamya ko muri uwo murenge harimo amakimbirane yo mu ngo.

Umwe yagize ati: “Twatangajwe n’uko twagiye kumva, twumva ngo umugore yakubise umugabo ishoka, byaduteye gutekereza tukibaza niba koko abo bantu bari bakundanye”.

Undi ati: “Mu gitondo cyo kuri uwo munsi amukubita ishoka, bazindutse bajya kuvoma bageze mu rugo umugabo asubira mu buriri. Aho rero nibwo yafashe ishoka arayimukubita”.

“Urumva uwo mugabo yasezeranye ku Cyumweru, yabajije umugore niba mu byo bari bahawe nk’impano bagira ibyo bagurishaho bakishyura amadeni ariko aramutsembera ngo ibintu byose ni ibye. Mu kumusubiza rero yahise amukubita ishoka”.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyankenke Uwera Jane, yavuze ko ubuyobozi bwahise buta muri yombi umugore ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Ati: “Iyo nkuru mbi twarayimenye uwakubiswe yari yahise ajyanwa ku bitaro bya CHUK aho ari kwitabwaho, dufite icyizere ko ashobora gukira naho umugore we twamushyikirije RIB”.

Uwera yagaragaje ko muri uwo murenge habarurwa imiryango 46 ibana mu makimbirane ariko ko hatangiye gahunda yo kuyiganiriza kugira ngo ibituma abayigize bakimbirana bihoshwe.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *