Umutekano

GICUMBI: Umugabo afunzwe akekwaho kwica umwana w’imyaka 8 amuziza amatunda.

Umugabo wo mu murenge wa Byumba yatawe muri yombi akekwaho urupfu rw’umwana w’ imyaka umunani nyuma y’uko bari basanzwe bafitanye ikibazo, aho umugabo yashinjaga umwana kumwiba amatunda.

Turayizeye Vanessa w’imyaka umunani yasanzwe mu murima w’icyayi yapfuye. Yari amaze iminsi ine ashakishwa n’ababyeyi be bakamubura, gusa baje kumusanga hafi y’urugo rw’umugabo wari waramubwiye ko niyongera kumufata amwibira amatunda azahita amwica.

Umurambo w’umwana wabonetse ku wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024, uboneka mu mudugudu wa Mugorore, Akagari ka Kibari, mu murenge wa Byumba.
Abaturage bavuga ko uwo mugabo wafashwe akekwaho kwica uwo mwana, hari igihe yigeze gufata uwo mwana yamwibye amatunda mu murima we akamufungirana agahamagaza ababyeyi be, avuga ko niyongera kumufata azamwica.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Bosco, yavuze ko uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu gihe iperereza rikomeje.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *