Umutekano

GICUMBI: Imodoka ya Gitifu yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 4 Gashyantare 2025, mu Murenge wa Giti; Akarere ka Gicumbi, ku muhanda Giti_ Byumba, imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Bagirana Jean Marie Vianney yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.

Amakuru yizewe yageze kuri karibu media.rw yemeza ko iyi modoka yafashwe n’inkongi ubwo yari mu nzira ariko abari bayirimo bose babasha kuyisohokamo amahoro.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwemeje aya makuru, Bwana Nzabonimpa Emmanuel umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, mu kiganiro yagiranye na karibu media.rw, yemeje iby’iyi nkongi y’umuriro.

Yagize ati: “Imodoka ye yagize ikibazo ahita abitumenyesha. Muri make, mu kiganiro twagiranye yambwiye ko yari amaze igihe gito avanye iyi modoka gusuzumwa mu Kagera. Akimara kuyivanayo, yahise ifatwa n’inkongi y’umuriro ubwo yari mu nzira. Icyakora, ababifitemo ubuhanga ni bo bazasesengura icyayiteye gushya”.

Mayor Nzabonimpa yakomeje avuga ko n’ubwo Gitifu w’Umurenge wa Giti yari muri konji, imodoka ye yari ifite ibyangombwa byuzuye.

Yagize ati: “N’ubundi yari muri konji ariko yari yagiyeyo ku mpamvu z’akazi. Namubajije ambwira ko yari afite ubwisungane mu bwishingizi (Assurance) kandi nkeka ko n’inkongi y’umuriro ireberwaho muri ubwo bwishingizi. Ibyo ni byo byaduha amahirwe yo gutuma abona indi modoka”.

Ubuyobozi bw’Akarere busaba abaturage kwitwararika. Aha ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwibukije abatwara ibinyabiziga ko bagomba kwitwararika, bagasuzumisha imodoka zabo kandi bakagira ibyangombwa byuzuye by’ubwishingizi, kugira ngo bazashobore gutabarwa mu gihe habaye ikibazo gitunguranye.

Amakuru karibu media.rw yamenye ni uko uretse Gitifu w’Umurenge wa Giti, muri iyo modoka harimo undi muntu umwe. Bombi babashije kuyisohokamo amahoro nyuma yo kumva ko hari ikibazo gikomeye cyibaye.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *