GICUMBI: Croix Rouge y’u Rwanda yatanze amahugurwa muri Kaminuza ya UTAB.
Muri gahunda yayo yo gufatanya na Leta, none ku wa 6 taliki ya 19/10/2024, Croix y’u Rwanda ishami rya Gicumbi yahuguye abantu bo mu byiciro bitandukanye muri Kaminuza y’ubugeni n’ikoranabuhanga ya Byumba UTAB bagera kuri 40 harimo abanyeshuri n’abakozi.
Ayo mahugurwa yayobowe na MVUNABANDI Sylvere, Focal point wa Croix mu karere ka Gicumbi afatanije na NZABARINDA Elie umukorerabushake wa Croix Rouge mu karere ka Gicumbi.
Ayo mahugurwa yibanze ku byorezo 2 byugarije isi ndetse n’igihugu cyacu aribyo Mpox (ubushita bw’inkende) na Marburg.
kuri izo ndwara zose abanyeshuri n’abakozi ba UTAB babashije gusobanukirwa izo ndwara zombi uko zandura; Ibimenyetso; Uko zivurwa n’uko twazirinda. Higishijwe kandi n’uburyo bwo gukaraba intoki ukoresheje amazi meza n’isabune mu ntambwe zigera ku 8 (steps).
Mu izina rya Croix Rouge y’u Rwanda/ Ishami rya Gicumbi, MVUNABANDI Sylvere yashimye ubufatanye bwiza buri hagati ya Kaminuza ya UTAB na Croix Rouge y’u Rwanda kubera ko mu bihe byashize hahuguwe abanyeshuri k’ubutabazi bw’ibanze muri iyi Kaminuza, none hakaba hahuguwe n’irindi tsinda ku ndwara ya Mpox na Marburg bikaba bigaragaza imikoranire myiza.
Mu izina rya Kaminuza ya UTAB, NKERAMUGABA Anicet umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abanyeshuri muri iyo Kaminuza yunze mu ry’uhagarariye Croix Rouge agira ati: ”Croix dufitanye imikorere myiza, iyo tuyitabaje mu mahugurwa iraza no mu gihe cyose bibaye ngombwa; Turabashimira ubwitange bagaragaza mu mitima yabo, tukaba twifuza ko iyo mikoranire myiza yakomeza; Turifuza kandi ko Croix Rouge yazaduhugurira ikindi cyiciro ku butabazi bw’ibanze (First Aid)”.
Iri tsinda ryahuguwe rifite inshingane yo gukangurira abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza ya UTAB kwirinda indwara za Mpox na Marburg haba muri Kaminuza no hanze ya Kaminuza.
Yanditwse na NKURUNZIZA Bonavanture.