GATSIBO: Ukuri ku makuru ari kuvugwa ko hari umugabo w’i Gatsibo wateye inda inka ikabyara abana b’impanga basa nk’abantu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo ku mbuga nkoranyambaga habyukiye amakuru avuga ko mu Karere ka Gatsibo Umurenge wa Ngarama Akagari ka Murambi hari umugabo wasambanyije inka akaza no kuyitera inda nyuma ikabyara abana babiri bameze nk’abantu.
Ni abana byavugwaga ko ari umuhungu n’umukobwa ariko iyo nka ikaba yarabazwe ikimara kubyara.
Inkuru yakomeje kuba kimono yewe no kugeza nubwo Umunyamakuru wa IGIKANEWS dukesha iyi nkuru yageraga muri ako gace agasanga niyo nkuru iri kuvugwa.
Mu gutohoza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Karambi yabwiye IGIKANEWS ko iyi nkuru ari ibihuha.
Ati: ”Iyo nkuru ni ibihuha ntabyo nzi”.
Mu mvugo z’abaturage bo bavuga babyemeza neza ko n’abana bajyanwe kwa muganga iyo nka ikimara kubagwa.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonavanture.