Umutekano

GATSIBO: Babiri batawe muri yombi bakekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri.

Mu Karere ka Gatsibo; Umurenge wa Muhura ku ishuri ribanza rya EP Rumuli haravugwa inkuru y’ubujura bw’ibiryo by’abanyeshuri byibwe abakekwaho kugira uruhare muri ubu bujura babiri muri bo bakaba bamaze gutabwa muri yombi.

Abatawe muri yombi ni uwitwa MPABUKA Abudal wari umuzamu akaba n’umutetsi kuri iki kigo, hamwe na mugenzi we witwa MANIRAGABA Samuel watekeraga abanyeshuri.

Amakuru avuga ko mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 22 Nzeri 2024 abajura bishe ingufuri y’ahantu habikwa ibiribwa by’abanyeshuri kuri EP Rumuli, hakibwa umunzani usanzwe wifashishwa bapima ibyo bateka by’abanyeshuri,ibishyimbo ibiro 263(Kg) n’amavuta yo guteka litiro 62.

Aya makuru akaba yaramenyekanye mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki ya 23 Nzeri 2024,ubwo bari bagiye mu bubiko gufata ibyo batekera abanyeshuri.

Ubuyobozi bw’ikigo bukimara kumenya ko bwibwe bwahise bumenyesha unzego z’umutekano, zihita zitabara Mpabuha ukora ubuzamu yahise atabwa muri yombi ku wa 23 Nzeri 2024,bukeye bwaho ku wa 24 Nzeri 2024 uwitwa Maniragaba nawe atabwa muri yombi, kuri ubu bakaba barimo gukorwaho iperereza.

ISHIMWE Emmanuel, Umuyobozi wa EP Rumuli avuga ko koko bibwe, akavugako babimenye ku wa Mbere aho avugako bibwe umunzani; Ibishyimbo n’amavuta, akavuga ko nta bindi byibwe mu kigo ayobora.

NAYIGIZENTE Gilbert, Gitifu w’umurenge wa Muhura, yemeye ko ubujura bwabaye muri iki kigo cya EP Rumuli, avuga ko hibwe amavuta n’ibishyimbo nta bindi byahibwe.

Gitifu kandi yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri gukaza umutekano cyane cyane abazamu bareba niba bahari bari mukazi, bakirinda guhuza inshingano z’umuzamu, agakora ako kazi gusa kuko ntabwo yavanga imirimo, avuga ko ari nayo mpamvu mu bakekwa harimo uwo wahuzaga iyo mirimo yombi guteka n’ubuzamu.

Hirya no hino mu gihugu hagenda havugwa ubujura bukorerwa ibigo by’amashuri, aho usanga hibwa za mudasobwa; Ibiribwa by’abanyeshuri kuri ubu ubugezweho muri iyi minsi ni ubujura bw’ibitabo kenshi usanga bubera mu mashuri ya Leta.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *