Uncategorized

GATSIBO: Abagizi ba nabi bishe umusore bamukase ijosi.

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024, Nibwo mu Mudugudu w’Ubutatu, Akagari ka Agakomeye, mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, hagaragaye umurambo w’umusore wishwe akaswe ijosi n’abagizi ba nabi bataramenyekana.

Bamwe mu baturage babonye umurambo wa nyakwigendera, batangaje ko bamenye amakuru ubwo bahurizwaga n’umumotari wari unyuze ahantu yari ari yapfuye noneho yabona umuntu uryamye hasi yakwitegereza agasanga yishwe akaswe ijosi nawe agahita atangira gutabaza.

Umwe muri bo yagize ati: ”Nahiseho numva umumotari ari guhamagara kuri telefoni avuga ko hari umuntu abonye yapfuye noneho mubajije ahita anyereka umurambo nitegereje neza nsanga yishwe akaswe ijosi noneho mfata igitenge nari nambaye mpita mworosa mutwikira no mu maso”.

Aba baturage bakomeje babwira BTN TV dukesha iyi nkuru ko abishe nyakwigendera bamwishe urubozo bitewe nuko bamukase ijosi bakarirambika ku ruhande.

Bati: ”Aba bantu ni inyamaswa bamwishe urubozo bitewe n’ukuntu bamukase ijosi rigatandukana n’igihimba”.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiziguro, Kanamugire Innocent ku murongo wa telefoni, yahamirije iby’iyi nkuru mbi avuga ko iperereza ryahise ritangira ngo hamenyekane ikihishe inyuma y’urupfu rwa nyakwigendera.

Agira ati: ”Nibyo koko ayo makuru ni impamo kugeza ubu iperereza ryahise ritangira ngo hamenyekane ikihishe inyuma y’urupfu rwa nyakwigendera”.

Umurambo wahise ujyanywa mu Buruhukiro bw’Ibitaro bya Kiziguro gukorerwa isuzumwa.

Abaturage ba nyakwigendera wari usanzwe atuye mu Mudugudu wa Isangano muri aka Kagari ka Agakomeye, bakomeje bavuga ko umuryango wa nyakwigendera ukwiye ubutabera ku buryo uwaba wamwishe yazanwa imbere y’abaturage akavuga icyatumye amwica ndetse agahanwa by’intangarugero.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *