Umutekano

GAKENKE: Umusore n’inkumi bapfiriye mu mpanuka y’imodoka yaguye mu mugezi wa Base.

Ahagana saa mbiri n’iminota cumi n’itanu zo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07 Ukuboza 2024, nibwo mu karere ka Gakenke; Umurenge wa Gakenke; Akagari ka Buheta mu mudugudu wa Bucuro habereye impanuka ikomeye aho Jeep Nissan yakoraga urugendo Kigali_ Musanze yataye umuhanda ikamanuka mu mu mukingo ikagwa mu mu mugezi utemba wa base, umusore n’umukobwa barimo bose bagahita bitaba Imana.

Ubwo umunyakuru wa karibumedia.rw yageraga ahabereye iyi mpanuka, bamwe mu baturage bavuganye nawe bavuze ko bishoboka ko ari umukobwa n’umusore bari bagiye mu butembere bikarangira urugendo rwabo rujemo impanuka.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, MUKANDAYISENGA Vestine avugana n’umunyamakuru wa karibumedia.rw yavuze ko koko iyi mpanuka yabaye, yihanganisha umuryango w’abitabye Imana. Ati : « Nibyo impanuka yabaye ! Ubu bamaze gukurwa mu modoka. Abitabye Imana bahise bajyanwa ku bitaro bya Nemba, twihanganishije imiryango yababuze ababo. Birumvikana ko bari bagiye mu rugendo».

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Supertandant de Polisi Jean Bosco MWISENEZA yabwiye umunyamakuru wa karibu media.rw ko abantu babiri bose bari muri iyi modoka bahise babura ubuzima. Ati : «Mu muhanda wa kaburimbo Kigali_ Musanze habereye impanuka y’imodoka ya JEEP NISSAN yavaga Kigali yerekeza Musanze, yageze aho twavuze haruguru imodoka igwa mu mugezi wa Base, abantu babiri bari mumodoka bahise bapfa, Imirambo y’Abanyakwigendera yajyanwe mu bitaro bya Nemba gukorerwa isuzumwa; Imodoka iracyari mu mazi hari gushakishwa ubyo yavamo. Hatangiye Iperereza ku cyateye Impanuka».

Mu butumwa SP Jean Bosco Mwiseneza yahaye abatwara ibinyabiziga mu kiganiro n’umunyamakuru wa karibumedia.rw yabasabye kujya batwara ku muvuduko mucye utateza ibyago. Ati: «Ubutumwa duha abatwara ibinyabiziga, ni ukwirinda umuvuduko urengeje uwagenwe no kwirinda uburangare igihe batwaye ibinyabiziga».
Ubwo umunyamakuru wa karibu media.rw yavaga ahabereye iyi mpanuka yasize Inzego z’umutekano zamaze kuhagera mu gihe hari hagitegerejwe uko imodoka ikurwamo.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *