Ubutabera

GAKENKE: Umugabo witwa BUYENGE Appolinaire arasaba gukurwaho icyasha cyo kwitirirwa umugabo w’umukazana we.

Umugabo witwa BUYENGE Appolinaire w’imyaka 61 mwene Rwamirera Germain na Mukantawangundi Marthe utuye mu mudugudu wa Nyamugari, akagari ka Gikingo, umurenge wa Ruli mu karere ka GAKENKE arasaba ko inkuru yasohotse mu gitangazamakuru BAGARAMA TV itafatwa nk’ukuri kuko ngo wamo atari byo ko atigeze asezerana na NYIRABAVAKURE Vestine ahubwo ko amuzi nk’umukazana nous.

Aganira na Karibumedia.rw, BUYENGE Appolinaire yavuze ko atigeze asezerana na NYIRABAVAKURE Vestine ahubwo ko yasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko na MUJAWASE Vestine ari nawe bakibana kugeza ubu. Bityo, agasaba ko ibyavuzwe muri iyo nkuru batafatwa nk’ukuri.

Yagize ati ” Numvise amagambo angwa mu matwi ngo hari inkuru yasohotse ivuga ko ndi kuburana imitungo n’umugore wanjye NYIRABAVAKURE Vestine kandi nta mugore witwa gutyo twashakanye, birantangaza, byumvise ndumirwa; numvise ukuntu umukazana wanjye yanyise umugabo we w’isezerano ka ndi azi uwo basezeranye. Nkaba nsaba uwakoze ibyo wese ko yabivuguruza cyangwa akabikuraho kuko bitampesheje ishema aho nakwitwa umugabo w’isezerano ku mukazana wanjye kandi kizira.”

Mu gushaka kumenya impamvu n’imvugo y’aya magambo, umunyamakuru wa Karibumedia.rw yavuganye na none na BUYENGE Appolinaire n’umugore we basezeranye byemewe n’amategeko, MUJAWASE Vestine maze bemeza ko ibyo byose bikomoka ku makimbirane n’umukazana wabo bagiranye ubwo yashakaga kubambura imitungo bari baramutije, bavuga ko batayimuhaye burundu.

BUYENGE Appolinaire yagize ati”Uwo NYIRAMVUYEKURE Vestine si umugore wanjye ahubwo ni amayere atangiye gukoresha ngo ko twasezeranye imbere y’amategeko kugira ngo afatanije n’umugabo we HAKIZIMANA Jean Baptiste[ Umuhungu wanjye basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko] re imitungo yanjye nabatije bitwaje ko ong nayibatekesheje. Ni Ibintu twaburanye ndabibatsindira mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze]

Kopi y’urubanza igaragaza abaregwa, urega n’amasano bafitanye.

 

Umugore nous MUJAWASE Vestine nous yagize ati” Nkimara kumva ko mu binyamakuru bari kuvuga ngo umugabo wanjye yasezeranye n’umukazana wanjye NYIRABAVAKURE Vestine byantunguye maze negera abari bafite iyo nkuru ndumirwa. Gusa, ikigaragara nuko uriya mukazana wanjye ashobora kuba a fite ikindi agamije mu muryango aucun se arajya mu itangazamakuru akavuga ko yasezeranye n’umugabo wanjye gute? Niba ariko byagenze rero nibabikure mu itangazamakuru, ejo bitavaho bivugwa ko nsangiye umugabo n’umukazana wanjye[ Naharitswe n’umukazana wanjye] kuko byaba ari amahano.”

Wakwibaza ngo izi mvugo ziterwa n’iki hagati y’umukazana na Sebukwe ?

Amakuru yizewe Karibumedia.rw ikesha ba nyiri ubwite aribo BUYENGE Appolinaire, umugore we MUJAWASE Vestine n’umukazana wabo NYIRABAVAKURE Vestine nuko uyu Nyirabavakure Vestine yashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko n’umuhungu wa Buyenge na Mujawase witwa HAKIZIMANA Jean Baptiste noneho ngo bagatizwa inzu yo guturamo n’imirima yo kuba bahinga mu gihe batarahaha ibyabo ariko byagera hagati bagashaka kubigira ibyabo kandi batarigeze babihabwa ngo babyegurirwe burundu nk’uko amategeko abiteganya mu gitabo cy’itegeko ry’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura ryo mu mwaka wa 1999 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.

Nk’uko bigaragara mu ihamagara ry’abunzi bo mu kagari ka Gikingo ryo kuwa 26/10/2017, karibumedia.rw ifitiye kopi, ryahamagazaga Hakizimana Jean Baptiste n’umugore Nyirabavakure Vestine ko bagombaga kwitaba kuwa 01/11/2017 kubera ikibazo N°217 bari bafitanye na BUYENGE Appolinaire cyo kwanga kumuvira mu butaka yabatije, aho umwanzuro w’abunzi wasabye abaregwa kuva mu butaka butari ubwabo.

Ihamagara ryo mu bunzi b’akagari.

Na none mu rubanza RC 00375/2022/TB/GAK rwaburanishijwe n’urukiko rw’ibanze rwa GAKENKE ku rwego rwa mbere, bigaragara ko mu rukiko hareze Nyirabavakure Vestine arega Sebukwe BUYENGE Appolinaire na Mujawase Vestine mu gihe umugabo we HAKIZIMANA Jean Baptiste [ Umuhungu w’abaregwa] yahamagajwe mu rukiko nk’uwagobokeshejwe ku ngufu nk’uko bigaragara muri kopi y’urubanza rwavuzwe haruguru, aho ikiregerwa cyari gutegeka ko imitungo 3 Nyirabavakure Vestine n’umugabo we Hakizimana Jean Baptiste batekeshejwe/Impano kuwa 09/04/2012 bahita bayegukana ikababarurwaho muri serivisi z’ubutaka.

Mu iburanisha ry’urubanza Buyenge Appolinaire na Mujawase Vestine bunganirwa mu by’amategeko na Me TUBONYAMAHORO Frédéric, BUYENGE yavuze ko umutungo wabo batigeze bawubatekesha ahubwo ko hari inzu babatekesheje.

Yagize ati “Umutungo turegwa ntabwo twigeze tuwubatekesha ahubwo twabatekesheje inzu y’ubucuruzi iri mu Center ya Ruhuha ndetse yanditswe kuri Hakizimana Jean Baptiste n’umugore we Nyirabavakure Vestine, ahubwo nuko banze kuyijyamo bakayikodesha abandi bantu bashaka gucuruza.”

BUYENGE yakomeje avuga ko bamutiye iyo mitungo ngo babe bayituyemo mu gihe batarabona iyabo.

Yagize ati”Umuhungu wanjye HAKIZIMANA n’umugore we NYIRABAVAKURE badusabye ko twaba tubatije iyo nzu bakaba bayituyemo mu gihe batarabona ubushobozi bwo kubaka iyabo, akaba ari muri ubwo buryo bayigiyemo ariko mbasaba kudatemamo ibitoki, ibiti mu ishyamba batabanje kutubaza, njye n’umudamu wanjye kuko twabyaye abana bane (4) kandi ko Hakizimana atari we mwana wenyine, ko n’abandi bakeneye kugira icyo babona ahubwo ko bamvira mu mutungo kandi bakazampa indishyi muri uru rubanza n’igihembo cya Avoka unyunganira.

Ni mu gihe Nyirabavakure Vestine yunganiwe na Me Nkurunziza Valentin yasabaga urukiko kwemeza ko umutungo ari uwe ko wakurwa kuri Buyenge na Mujawase ukamwandikwaho n’umugabo we Hakizimana Jean Baptiste.

Yagize ati” Umutungo ubaruye kuri UPI 4/02/17/02/336, wubatswemo inzu dutuyemo n’inkingo 3 z’ubutaka ziri munsi yayo, inzu yo nayibayemo nkirongorwa kugeza ubu mburana uru rubanza kandi nkimara kuyirongorerwamo nayitekeshejwe kuwa 04/08/2012 aho bateranije umuryango bakantekesha, ngahabwa inzu n’ubutaka buyikikije.”

Urukiko rumaze kumva impande zombi n’abatangabuhamya mu isesengura ry’ikibazo rwasanze nta bimenyetso ntakuka , Nyirabavakure Vestine ashingiraho byemeza ko imitungo arega BUYENGE Appolinaire na MUJAWASE Vestine bayihawe nk’intekeshwa ko atsinzwe kandi icyemezo cy’urukiko rw’ibanze kikaba gihindutse.

Qu’est-ce qu’Amategeko ?

Itegeko n° 27/2016 ryo kuwa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izugura mu mutwe waryo wa III havugwamo impano zitanzwe mu rwego rw’umuryango, by’umwihariko mu ngingo zaryo, iya 27 n ‘iya 28.

Iya 27 igira iti “Impano itanzwe mu rwego rw’umuryango ni igikorwa cy’ubushake cyo gutanga cyangwa kwakira ikintu gifite agaciro nta kiguzi cyangwa uburenganzira kuri icyo kintu bikozwe n’abashyingiranywe bombi cyangwa umwe muri bo.”

Mu gihe iya 28 igira iti”Impano itanzwe mu rwego rw’umuryango ishobora gutangwa hagati y’abashyingiranywe ubwabo cyangwa hagati y’abashyingiranywe n’undi muntu cyangwa igatangwa hagati y’ababyeyi n’abana babo kuri bimwe mu bigize umutungo wabo. Iyo ababyeyi baha umwana wabo impano, babikora hadashingiwe ku ivangura hagati y’abana b’abakobwa n’abahungu.

Impano itanzwe mu rwego rw’umuryango ishobora gukorerwa inyandiko mpamo cyangwa inyandiko bwite cyangwa igashyikirizwa gusa nyirayo.”

Ubwo twakoraga iyi nkuru, twifashishije na none itegeko n°15/2004 ryo kuwa 12/06/2024 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo.

Aho mu ngingo yaryo ya 4 havugwamo inshingano yo kugaragaza ibimenyetso k’ urega cyangwa utanze ikibazo ari we ugaragaza ikimenyetso cy’ibyo aregera cyangwa asaba, uwiregura akagaragaza ikimenyetso gishyigikira ukwiregura kwe. Icyakora, umucamanza cyangwa ukemura ikibazo ashobora gutegeka umuburanyi cyangwa umwe mu bafitanye ikibazo cyangwa et muntu gutanga cyangwa kwerekana ikimenyetso afite.

Icyemezo cyahawe Nyirabavakure ngo ajye gusura umugabo nous muri Gereza.

Iri tegeko rikomeza rivuga ko ibimenyetso mu manza z’imbonezamubano cyangwa mu bibazo mbonezamubano, akenshi bigomba kuba byanditse aribyo dusangamo inyandiko mvaho (Acte authentique)n’inyandiko bwite(Acte sous seing privé), aho inyandiko mvaho ari yo ikemura impaka kuri bose mu byerekeye ibiyivugwamo n’umuntu uyifite kuko ngo inkurikizi zazo nuko zimara impaka abagiranye amasezerano ndetse no ku biyavugwamo biteruye, icyangombwa ni uko biba bifitanye isano ya hafi n’ibyo iyo nyandiko ihamya.

Yanditswe à SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *