GAKENKE: Hatangijwe imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere bibumbiye muri JADF terimbere Gakenke.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Kanama 2024 mu Karere ka Gakenke hatangijwe ku mugaragaro imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere bibumbiye muri JADF Terimbere Gakenke, riteganyijwe kumara iminsi ine.
Ni igikorwa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice ari na we wari Umushyitsi Mukuru; Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke; Madame Mukandayisenga Vestine; Bwana Niyonsenga Aime Francois Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu; Inzego z’Umutekano; Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge igize ako Karere ndetse n’Abafatanyabikorwa batandukanye mu iterambere ry’akarere ka Gakenke.
Nyuma yo gufungura ku mugaragaro iryo murikabikorwa hakurikiyeho gusura Abafatanyabikorwa batandukanye baryitabiriye, aho Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru n’abandi bayobozi bari kumwe beretswe kandi basobanurirwa ibikorwa bitandukanye bakora.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yashimiye Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Gakenke ku ruhare bagira mu iterambere ryako no mu kuzamura imibereho y’abagatuye. Yabasabye gukomeza gutekereza ku kurushaho guhanga udushya no kongera ibyo bakora mu bwinshi no mu bwiza.
Agaruka ku baturage b’Akarere ka Gakenke, Guverineri Mugabowagahunde Maurice yabasabye kwitabira iryo murikabikirwa kuko hari byinshi bazaryigiramo bizabafasha kunoza ibyo bo ubwabo basanzwe bakora, bityo bakarushaho kwiteza imbere.
Ku ruhande rwe, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yashimiye Abafatanyabikorwa b’ako Karere ku bikorwa byiza bakora, binagira uruhare mu gutuma ako Karere kaza ku isonga muri gahunda za Leta zitandukanye.
Twabamenyesha ko iryo murikabikorwa ryitabiriwe n’Abafatanyabikorwa bagera kuri mirongo ine na babiri bibumbiye muri JADF Terimbere Gakenke, aho bamurika ibikorwa bitandukanye, birimo ibijyanye n’ubukungu; Ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ibijyanye na serivisi.
Ninkuru ya NKURUNZIZA Bonaventure.