Ubutabera

Fatakumavuta uregwa kubuza amahwemo Meddy yasobanuye impamvu yamugarukagaho mu biganiro yakoraga.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu bantu Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta akurikiranyweho kubuza amahwemo harimo na Ngabo Medard Jorbert wamamaye nka Meddy mu bihangano binyuranye, aho muri iki gihe yinjiye mu muziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024, nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu Mujyi wa Kigali rwatangiye kumva urubanza ruregwamo ‘Fatakumavuta’ nyuma y’uko atawe muri yombi ku wa 18 Ukwakira 2024.

Ubushinjacyaha buhawe ijambo, bwagaragaje abantu banyuranye Fatakumavuta yagiye yibasira mu bihe bitandukanye barimo na Meddy yisunze umuyoboro we wa ‘Fatakumavuta Clips’.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Fatakumavuta ku wa 9 Ukwakira 2024, yakoze ikiganiro, aho yavuze ko uburyo Meddy yabanye n’umugore we mu migeri n’ingumi, ariko Imana ikaza gusanga urugo rwabo ubu bakaba babanye neza.
Kandi avuga ko batabanye neza kugeza ubwo bombi bakiriye agakiza. Ubushinjacyaha bwavuze ko Fatakumavuta yasebeje Meddy mu buryo bukomeye, kandi ko muri icyo kiganiro ashinja Meddy kuba atarigeze avuga ku mwana w’umukobwa babanaga muri ‘Ghettoo’ akajya yirirwa ‘amurya amaturu’.
Hejuru y’ibyo kandi ngo Fatakumavuta yavuze ko Meddy ariwe mugabo wa mbere wemeye ko akubitwa n’umugore we.
Mu kwiregura, Fatakumavuta yavuze ko yatawe muri yombi ahagana Saa Mbiri z’ijoro avuye muri kiganiro kuri Isibo FM. Avuga ko akigera mu bugenzacyaha yatunguwe n’umujinya bari bafite muri bo. Ati: “Mfatwa nafungiwe aho ntazi, ndazwa kuri sima yamenyweho amazi ahantu mu cyumba ntazi”.
Avuga ko kuba atarahise abazwa, byatewe n’uko yaguye agacuho kuko arwaye ‘Diabete’ kandi aho yarajwe “Niyicarubozo nakorewe aho ngeze nsinzira”.


Yavuze ko yatunguwe no kuba abantu batirishimiye ibyo yavuze kuri Meddy kuko ari imyidagaduro. Ati: “Ariko aba bantu bose ntabwo bazi iyi myidagaduro. Ntibazi naho biva n’aho bijya”.
Akomeza ati: “Ubwo Meddy yari muri Portland (atanga ubuhamya) yemeye ko yicuza kuba yarabanye n’umugore we Mimi batarasezeranye imbere y’Imana n’amategeko”.
Ngo Meddy yavuze ko yagize amakimbirane n’umugore we. Ati: “Ibyo byose Meddy yarabyivugiye nanjye ndabisesengura… Nsoza mu busesenguzi nibazaga ukuntu umusore w’i Kigali utuye muri Amerika yamarana n’umukobwa umwaka wose bataryamana ari nabyo we yise kurya amaturu”.
Akomeza ati: “Meddy asoza ashima Imana kuba yaraje kubana n’uyu Mini byemewe n’amategeko n’Imana”.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *