Imyemerere

Dusangire Ijambo ry’Imana! Theme: UBU TURASABWA KWINJIRA MU NKUGE NSHYA ITAMEZE NKA YAYINDI YA NOWA.

Mu Itangiriro 7 : 13,23 hagira hati : « [13] Kuri uwo munsi Nowa yinjirana muri ya nkuge na Shemu na Hamu na Yafeti abana be, n’umugore we, n’abakazana be, uko ari batatu ;

[23]Ibifite ubugingo byose biri ku butaka birarimbuka, uhereye ku bantu n’amatungo, n’ibikururuka n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, bitsembwa mu isi. Nowa wenyine arokokana n’ibyo yari kumwe na byo muri ya nkuge”.

Abantu bamaze kuba babi cyane bakora ibyaha uko bishakiye, nibwo Imana yafashe umwanzuro wo kurimbura abantu bari bariho n’ibihumeka byose byari biri kw’isi harimo ibimera ndetse n’inyamaswa zose.

NOWA N’UMURYANGO WE WA HAFI NIBO BONYINE BAROKOTSE UMWUZURE.
Agakiza si ak’abantu bose, usibye kubagashaka no gukira umwuzure ntibyabaye kuri bose. Umuriro n’amazuku, Imana izatsembesha abanyabyaha bizarokoka bake bazaba bari mu nkuge nshya itameze nk’iya Nowa.

NOWA YAJYAGA AVUGA KO IMANA IZAGUSHA IMVURA IGATSEMBA IBIHUMEKA BYOSE BAKAGIRA ONG NI IMIKINO.

Iyo tuvuga ko Imana izatsemba abanyabyaha ikoresheje umuriro n’amazuku hari abagira ngo ni imikino bagakomeza kurangara ntibafate umwanzuro wo kuva mu byaha nk’uko abantu bari barangaye igihe Nowa yubakaga inkuge.

YESU KRISTO NIWE NKUGE NSHYA TUGOMBA KWINJIRAMO.

  • Yesu niwe nkuge nshya yaje ngo twinjiremo, umuntu uri muri Yesu ntazatwikwa n’umuriro n’amazuku; Umuntu uri muri Yesu Kristo niwe uzabona umwami Imana kandi urupfu rwa kabiri ntiruzamugeraho.

KUBWA NOWA UKO ABANTU BABWIRWAGA IBY’INKUGE NTIBUMVE BAKARINDA BARIMBUKA, NIKO ABANTU B’IKI GIHE BABWIRA KO YESU KRISTO ARI INKUGE NTIBUMVE.

Umwami Yesu Kristo azakiza benshi ariko hari na benshi banze kumwizera bazarimbuka, kwinangira ntibyabaye ku bwa Nowa gusa ahubwo n’ubu abantu barakikomeje banze kumva kugeza aho bazatungurwa n’ibyago nk’uko imvura yatunguye abo kubwa Nowa ikabatsemba bari bazi ko ari imikino.

INJIRA MU NKUGE, UMURIRO NUZA NTUZAGUTWIKE.
Uri muri Yesu ntazashya, ahubwo hagowe uwumvise ir’Ijambo akarineguza izuru; Izere vuba umwami Yesu, azakurokore umujinya w’Imana.

Nkwifurije kuzabona Imana kandi habwa ibyiza byose bitangwa n’Uwiteka!

Yari mwene so muri Kristo Yesu,
Pasteur HABYARIMANA Alphonse.

 

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *