Imyemerere

Dusangire ijambo ry’Imana Theme: NTUKEMERE KO ABAROZI N’ABADAYIMONI BAKWIGIRIZAHO NKANA! NUKORA IBYO NGIYE KUKUBWIRA UZABIRUKANA.

Muri Luka 10:19 dit: “Dore mbahaye ubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikorupiyo, n’imbaraga z’Umwanzi zose, kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose”.

(Français :Voici, je vous ai donné le pouvoir de marcher sur les serpents et les scorpions, et sur toute la puissance de l’ennemi; et rien ne pourra vous nuire.)

SATANI AFITE INGABO ZISHINZWE KURWANYA ABANTU.

Burya satani arwanya abantu akoresheje abadayimoni; Abarozi; Abazimu.

IBIMENYETSO BIRANGA ABATEWE N’IMBARAGA MBI.
Harimo uburwayi; Kurota ibintu biteye ubwoba; Gukora ibyaha bitandukanye no guhora mu bibazo by’urudaca ukabaho udatekana na rimwe.

YESU NIWE WENYINE UBASHA GUTSINDA IZI MBARAGA MBI ZO MU MWUKA.
Yesu niwe wenyine watsinze satani, bityo n’izindi mbaraga satani akoresha zose imbere ya Yesu ziburizwamo.

UHAGARIKIWE N’INGWE ARAVOMA
Burya nta muntu wakwishoboza guhangara satani wenyine. Ahubwo umuntu abasha kwirukana satani; Abarozi; Abazimu n’indi myuka mibi iyo Yesu akurimo kandi akaba muri Yesu ndetse mukubyirukana akabikora mu izina rya Yesu.

KUBA MURI YESU NDETSE YESU AKAKUBAMO BISABA IKI ?
Iyo wakiriye Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe, ndetse ukajya usenga uhamagara imbaraga z’Imana muri wowe nibwo uba uri muri Yesu kandi nawe akurimo.
AKIRA YESU KRISTO NK’UMWAMI N’UMUKIZA KANDI USENGE, UZABASHA KUMENAGURA IMBARAGA MBI.
Ijambo ry’Imana riravuga ngo nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga. Imbaraga mbi zitagaragara mu buryo busanzwe dushobora kuzirwanya tukazirukana iyo ari Kristo ubidushoboje.
UMUNTU YAKIRA YESU KRISTO NK’UMWAMI N’UMUKIZA GUTE ? KANDI NI GUTE WAKWIGA GUSENGA?
Shaka Pasteur ubona wigisha ugafasha azagufasha muri urwo rugendo.

Yari mwene so muri Kristo Yesu,
Pasteur HABYARIMANA Alphonse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *