Imyemerere

Dusangire Ijambo ry’Imana Theme: NTACYO WABURANYE IMANA AHUBWO IKIBAZO CYAWE NI UKO NTA JAMBO RY’IMANA UZI.

Muri Yosuwa 1:8-9 haragira hati: “Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose.

[9]Mbese si jye ubigutegetse? Nuko komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya hose”.

Abantu benshi bajya mu rusengero ariko usanga Ijambo ry’Imana baba bazi ni hafi ya ntaryo ndetse niryo bazi kurikurikiza bikorwa na bake nabwo ku mirongo imwe nimwe.

ABAKRISTO BENSHI NTIWABABAZA AMATEGEKO Y’IMANA CYANGWA NGO UBABAZE IGITABO YANDITSEMO NGO BABIKUBWIRE.

Umukirisito utazi amategeko y’Imana ndetse n’uyazi ariko atayakurikiza ntuzirirwe umushakaho imbuto nziza kuko ntazo wamubonaho.
Abana bahhoterwa; Ubutane busigaye buriho; Ubujura n’ubusambanyi byiganje hano hanze; Ubusinzi, byose biterwa no kutamenya Ijambo ry’Imana n’iryaba rizwi rigakurikizwa gake kandi na bake.

MU IJAMBO RY’IMANA HARIMO UBUZIMA NDETSE N’UBUGINGO :

Yesu ni byose k’umufite. Umuntu ushaka ubuzima bwiza arabumuha kandi iyo ashaka ubugingo arabumuha. Inzara; Intambara; Uburwayi; Kujya gihenomu n’ibindi bibazo bitandukanye, byose biterwa no kutaba mu Ijambo ry’Imana mu bantu batuye mu isi.

URASHAKA GUHIRWA BIKAGERA NO KUBAGUKOMOKAHO?
Soma Ijambo ry’Imana; Uritekereze ku manywa na nijoro; Ukurikize icyo rivuga cyose uzahirwa mu nzira zawe zose ubashishwe byose.

NIBA UKURIKIZA YOSUWA 1:8-9 UBUZIMA BUKABA BUTARAHINDUKA MU BURYO WISHIMIYE SOMA HASI UMENYE IKIBITERA.

Mu kuva 20:5 hagira hati: «Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha, mpōra abana gukiranirwa kwa ba se, nkageza ku buzukuruza n’ubuvivi bw’abanyanga».

Bityo, nawe niba utari guhirwa mu byo ukora byose biterwa n’ibyaha abakurambere bawe bakoze. Gusa komeza ube ku Mana kugeza iyo migozi yose ikuboshye uyicagaguye.

Yari mwene so muri Kristo Yesu,
Pasteur HABYARIMANA Alphonse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *