Imyemerere

Dusangire Ijambo ry’Imana. Theme: NTA MUKIRISTO WIRATA AMACAKUBIRI, TWEMEREWE KWIRATA UMWAMI YESU WENYINE.

  1. Mu 1 Abakolinto 1:10-12 hagira hati: “[10]Ariko bene Data, ndabingingira mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo kugira ngo mwese muvuge kumwe kandi he kugira ibice biremwa muri mwe, ahubwo muhurize hamwe rwose muhuje imitima n’inama.

[11]kuko bene Data nabwiwe ibyanyu n’abo kwa Kilowe, yuko habonetse intonganya muri mwe.

[12]Icyo mvuze ngiki, ni uko umuntu wese muri mwe avuga ati: “Jyeweho ndi uwa Pawulo”, undi akavuga ati: “Ariko jyeweho ndi uwa Apolo”, undi na we ati: “Jyeweho ndi uwa Kefa”, undi ati: “Jyeweho ndi uwa Kristo”.

Abakirisito twese dufite ishusho y’Imana kuko tweremwe mu ishusho yayo. Umuntu ugira amacakubiri ntaba ari umukiristo kabone niyo waba ujya umubona mu rusengero aba yaherekeje abandi.

TUJYA MU RUSENGERO TUGIYE GUKORA IKINTU DUHURIYEHO.
Iyo turi mu rusengero, tuba twese duhuriye ku kuramya no guhimbaza Imana, gusangira Ijambo ry’Imana no kwinginga Imana.

UMUNTU UGIRA AMACAKUBIRI NI INTUMWA YA SATANI.
Satani nta kindi cyamuzanye usibye kwiba; Kwica no kurimbura. Amacakubiri ajyana no kuriganya; Kwiharira ndetse no kwiba. Uriganya kubera amacakubiri ntatana no kwica no kurimbura kugirango ariganye kandi yiharire iby’abo atiyumvamo.

IRINDE KANDI USENGERE UMUNTU UFITE AMACAKUBILI.
Ntuzifatanye n’abakora nabi ahubwo unesheshe ikibi ikiza, ikindi dusengere abantu bose kugira ngo ubuntu bw’Imana bubagereho.

IRATE KIRISTO NIWE UGUFITIYE UMUMARO.
Kugira amacakubiri no Kuyirata ni nko gukora intwaro kirimbuzi kandi ukajya uziratana. Mu 1 Abakolinto 1:31 hagira hati: “kugira ngo bibe nk’uko byanditswe ngo: “Uwīrāta yīrāte Uwiteka”.

Dusangire Ijambo ry’Imana.

Theme: NTA MUKIRISTO WIRATA AMACAKUBIRI, TWEMEREWE KWIRATA UMWAMI YESU WENYINE.

Yari mwene so muri Kristo Yesu,
Pastor HABYARIMANA Alphonse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *