Imyemerere

Dusangire Ijambo ry’Imana Theme: NIBA UMWAMI W’ABAMI NEBUKADINAZARI BYARARANGIYE AKIJIJWE, IMANA IBISHATSE ABAKOMEYE BOSE BO KU ISI BAKIZWA MU MUNSI UMWE.

Muri Daniyeli 4:30-31 hagira hati: “[30] Nuko uwo mwanya iryo jambo risohora kuri Nebukadinezari yirukanwa mu bantu, akajya arisha nk’inka, umubiri we utondwaho n’ikime kiva mu ijuru kugeza aho umusatsi we wabereye urushoke nk’amoya y’ikizu, inzara ze zihinduka nk’iz’ibisiga.

[31]Hanyuma y’iyo minsi jyewe Nebukadinezari nuburira amaso yanjye mu ijuru, ngarura akenge mperako nshima Isumbabyose, ndayambaza nubaha Ihoraho iteka ryose kuko ubwami bwayo ari bwo bwami butazashira kandi ingoma yayo izahoraho uko ibihe bihaye ibindi”.

Umwami Nebukadinazari yari yarigize kagarara kuko yategekaga ibihugu birenga 120, kugeza aho asaba ko abantu bazajya bamuramya yarigize ikigirwamana.

IMANA YARARAHIYE KO AMAVI YOSE AZAYIPFUKAMIRA.
Hari abantu biyumva bitewe n’ubutware bafite; Bitewe n’ubutunzi bafite; Bitewe n’ubwiza n’ibindi ntarondoye ariko Salomo yarabyitegereje abona ko byose ari ubusa gusa.
UMWAMI NEBUKADINEZARI NI URUGERO RWIZA RWATUMA TUGOMBA KWICISHA BUGUFI TUKAYOBOKA UWITEKA.
Umwami Nebukadinezari wayoboraga hafi Isi yose, Imana yamukuye mu bantu ajya kurisha mu ishyamba ibyatsi, asa n’igisimba, inzara ze zirashokonkora agira ubwoya nk’ubw’igisimba.

UMUNTU WIYUMVA KO AKOMEYE, IMANA ISHATSE YAMUJYANA MU ISHYAMBA AKARISHA NK’INKA.
Mu 1 Abakulinto 1:31 hagira hati kugira ngo bibe nk’uko byanditswe ngo « Uwīrāta yīrāte Uwiteka ». Ntukiyumve ko(); Ntukirate; Ntukishyire hejuru kuko ntacyo turicyo. NDIHO ni umwe ni Uwiteka wenyine kandi turi ibibumbano by’Uwiteka ndetse turi igihu kiza umwanya muto kigaherako kikeyuka.

BYOSE BIZASHIRA, BYOSE BIZAVAHO, GUKOMERA NI UKUBANA KANDI UKISHIMIRWA N’UWITEKA.
Uwiteka niwe Alfa na Omega “Itangiriro n’iherezo”, Ubwami bwe nibwo bwonyine buzahoraho iteka ryose, ubundi bwami dufite haba kubabuyobora n’abayoborwa ni intizo kuko Imana niyo ikura hasi igashyira hejuru kandi niyo ikura hejuru ikajyana hasi.
Ndagusabiye ngo Imana igusange ujye uhora wicishije bugufi imbere y’Uwiteka kandi Imana ijye ihora ikwishimiye.

Yari mwene so muri Kristo Yesu,
Pasteur HABYARIMANA Alphonse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *