Dusangire Ijambo ry’Imana Theme: NIBA HARI UMUNTU UGIYE KWIYAHURA HAKABA HARI UWO UZI WAKENYUTSE BITERWA AKENSHI NO KUTUBAHA ABABYEYI.
Mu Kuva 20:12 hagira hati: “Wubahe so na nyoko, kugira ngo uramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha”.
Abantu bose baza ku isi ari abashyitsi, nyuma yo kuvuka umuntu agenda amenyerezwa iby’isi na se na nyina. Ababyeyi nibo babanza kukubwira ibyiza n’ibibibi biba mu isi, nibo bakubwira icyiza cyo gukora no kukwereka ikibi ugomba kwirinda.
IYO UMAZE GUKURA, ABABYEYI BAWE BO MU MUBIRI BAFATANYA N’ABABYEYI BAWE BO MU MWUKA (ITORERO) NDETSE N’ABAYOBOZI MU KUKWIGISHA IBYIZA NO KUREKA IBIBI.
Iyo umuntu akuze, atangira gutembera isi no guhura na byinshi kuruta ibyo yabonaga mu rugo akiri umwana. Imana yateguye itorero ndetse n’ubuyobozi ngo icyo ababyeyi bataguhaye cyatuma urama bakiguhe.
AGAPFA KABURIWE NI IMPONGO
Wowe bakubwiye ko kwica ari bibi; Kwiba ari bibi; Gusambana ari bibi; Kuriganya ari bibi; Gukora ibiteye isoni ari bibi ariko wabirenzeho cyangwa ahari uri kubirengaho nkana.
IYO UMUNTU ATARAPFA ABA AZI KO AMABWIRIZA YAHAWE YO KURWIRINDA IKIBI ARI AMAKABYA NKURU.
Mu Itangiriro 2:16-17 hagira hati: “[16Uwiteka Imana iramutegeka iti: “Ku giti cyose cyo muri iyo ngobyi ujye urya imbuto zacyo uko ushaka,
[17]ariko igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa”.
Adamu na Eva mbere yo kubona urupfu bashobora kuba bari bazi ko ibyo Imana yababwiye ari amakabyankuru. Imana yaberetse ibyo kurya ndetse nibyo kutarya ariko babirenzeho barabirya bibakururira urupfu.
ABANTU BENSHI NTIBAGASEKE ADAMU NA EVA.
Adamu na Eva niba barizaniye urupfu kubera bakoze ibyo Imana yababujije, wowe ibyo wigishijwe ukaba uzi ko ari bibi warabyirinze? Gusambana ko uzi ko ari bibi; Kwica ko uzi ko ari bibi; Kwiba ko uzi ko ari bibi niba ubikora nuhura n’ingaruka mbi uzavuga ko utari ubizi?
NIBA USHAKA KURAMA IBUKA IBYO WIGISHIJWE MAZE UKURIKIZE IBYIZA.
Niba ubasha kwisomera iyi nyandiko, niba ubasha gusomerwa iyi nyandiko ukumva ibyo ivuga, ni nako uzi ibyiza wigishijwe gukora, n’ibibi wigishijwe kwirinda.
Kora ibyiza uzarama, ariko nukora ibibi ijambo ryavuze ngo no gupfa uzapfa.
Yari mwene so muri Kristo Yesu,
Pastor HABYARIMANA Alphonse