Imyemerere

Dusangire Ijambo ry’Imana. Theme: KURAMA BITURUKA KU KUMVIRA IMANA NO GUKIRANUKA. Mu Itangiriro 5:27 hagira hati: “[27]Iminsi yose Metusela yaramye ni imyaka magana urwenda na mirongo itandatu n’icyenda, arapfa.

Abantu benshi ntibajya bafata umwanya ngo batekereze kubyo kurama, niyo bibitekereje babona impamvu zimwe ariko iy’ingenzi bakayibagirwa.

Abenshi kurama babishakira mu kurya neza; Gukora siporo ndetse no kugira umwanya wo kuruhuka mu gihe bakoze.

N’ubwo nabyo aribyo ariko urupfu ntirwazanywe n’ikindi usibye kutumvira Imana.

METUSERA WARAMYE AKOMOKA KURI HENOKE WAGIYE MU IJURU ADAPFUYE (YIMURIWE MU IJURU)
Nyuma y’uko Henoke agiye mu Ijuru adapfuye kubera gukiranukira Imana, umuhungu we Metusera niwe wabashije kurama imyaka myinshi kuruta abandi bantu bose babayeho kuva isi yabaho kuko yaramye imyaka magana cyenda na mirongo itandatu n’icyenda (969 ans).

UBU IMYAKA YO KURAMA NI 120

Mu Itangiriro 6:3 hagira hati: “Uwiteka aravuga ati: “Umwuka wanjye ntazahora aruhanya n’abantu iteka ryose kuko ari abantu b’umubiri. N’uko rero iminsi yabo izaba imyaka ijana na makumyabiri”.

Ubu umuntu ushobora kurama cyane ageza ku myaka 120. Kurya neza ni byiza; Gukora siporo ni byiza no kuruhuka mu gihe wakoze ni byiza ariko ikibanza muri byose ni ugukiranuka.

Imana ibashoboze gukiranuka, maze muzarame imyaka myinshi.

Yari mwene so muri Kristo Yesu,
Pastor HABYARIMANA Alphonse.

Ladisilas MANIRAGUHA

Ndi Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". wanaduhamagara kuri telephone: +250788354794; +250788342072; +250725423319. Email: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *