Politike

Donald Trump yasubiye muri White House, yizeza Amerika nshya.

Donald Trump yarahiriye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Perezida wa 47 w’iki gihugu, nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yegukanye umwaka ushize atsinze Kamala Harris wari uhagarariye Ishyaka ry’Aba_ Democrates.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere, à Washington, DC

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Donald Trump, yavuze ko « imyaka y’ibyiza n’ibitangaza itangiye ubu ».

Ati : « Igihugu cyacu kizongera gutera imbere ndetse cyubahwe hirya no hino ku Isi, tuzaba icyitegererezo cy’ibihugu ku Isi, ariko ntituzemera ko abantu bakomeza kutwungukiramo, buri munsi umwe mu izaranga ubuyobozi bwa Trump, nzashyira Amerika imbere.

Ubutavogerwa bwacu buzongera kubaho, ituze ryacu rizagarurwa, ukuboko k’ubutabera kuzongera gukora biboneye, ubugizi bwa nabi bukoresha intwaro bizarangira ».

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure .

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *