Politike

Donald Trump nka Perezida wa 47 wa Amerika yafashe ingamba nyinshi zirimo gukura Leta zunze ubumwe za Amerika muri OMS.

Nyuma yo kurahira no gutangira imirimo ye, Perezida mushya wa 47 wa Leta zunze ubumwe za Amerika, ku butegetsi bwe bw’iyi Manda y’imyaka ine agiye kuyobora ku nshuro ya kabiri iki gihugu cy’igihangage ku Isi ya Rurema, yafashe ingamba nyinshi, aho yashize n’ umukono ku iteka ryemerera Leta zunze ubumwe za Amerika kwikura mu ishami rya ONU rishinzwe kwita ku buzima (OMS).

Akimara kurahira no guhabwa ubufasha bwose bwo guhagararira abaturage ba Amerika, Perezida Donald Trump yavuze ko ari ibihe byiza kuri yo maze yongeraho ko ubutegetsi bwe buzarangwa no guharanira ko isi irangwa n’amahoro kandi ikarushaho kunga ubumwe.

Ikindi yavuze nuko ngo mu gihe cye nta mahirwe azatangwa hashingiwe ku ibara ry’uruhu ahubwo ko hazashingirwa mu bushobozi.

Mbere y’uko arahira, ibiro bya Perezida Donald Trump byari byatangaje ko ahita ashyira umukono ku iteka ryemeza ko ibitsina byemewe mu gihugu ari bibiri gusa (Igitsina gabo n’igitsina gore) bitandukanye n’ibyifuzo cyangwa ibizwi nk’uburenganzira kuri bamwe mu biganjemo abo mu ishyaka ry’irikeba rizwi nk’abademokarate bavuga ko igitsina kigenwa n’amahitamo y’umuntu kuko Trump nous ava mu ishyaka ry’abarepubulika.

Ariko ngo n’ubwo aya magambo yumvikanye nk’inkuru nziza mu matwi ya bamwe, ku rundi ruhande hari ababona ko itorwa rye no kuyobora kwe bibumbatiye akaga mu zindi nguni kuko akimara gusubira ku butegetsi hahise hatangizwa ishyirwa mu bikorwa ry’iteka ryirukana abaturage Babaga muri Amerika mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Ni iteka ritanatinze gushyirwa mu bikorwa kuko Polisi yahise itangira kibahiga bukware (Hasi hejuru) ndetse aba mbere bambikwa amapingu, bajyanwa aho bagenewe mbere yo gusubizwa iyo baturutse kabone nubwo hari Leta zimwe zavuze ko zidashobora gushyira mu bikorwa iryo Teka.

Ibi ni ibintu n’umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis yanenze kuva na mbere y’irahira rye mu kiganiro yatangiye i Vatikani.

Yagize ati: « Kwirukana abaturage babaga muri Amerika si ibintu byiza kuko uyu mugambi wa Trump wo kwirukana abimukira kubera kutagira ibya ngombwa, si byo kuko naramuka awushyize mu bikorwa, azaba akoze amahano kuko bizashyira abakene mu byago ».

Uretse ibi kandi ngo hari n’ibindi abantu bakomeje kwikanga bizaba bibi kuri iyi Manda ya Trump harimo n’imyitwarire y’ubutegetsi bwe ku birebana n’imihindagurikire y’ikirere, aho bamwe bafite impungenge ko hari ibyago byinshi yuko ku butegetsi bwa Trump, Leta Zunze ubumwe za Amerika zishobora kwirukanwa mu masezerano y’i Paris mu Bufaransa ashyiraho ubyo bwo kurwanya ingaruka ku mumihindagurikire y’ibihe.

Ngo icyemezo cyatunguye abantu ni icyo gukura Leta zunze ubumwe za Amerika mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye(ONU) ryita ku buzima (OMS)kuko byari biri muri gahunda amaranye igihe ngo kubera ko yari yayikomojeho bwa mbere muri 2020 ariko igasa n’iburijwemo kubera yahise atsindwa amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Muri rusange ngo Trump icyo gihe yashinjaga OMS guhinduka icyo yise « Igikoresho cy’Ubushinwa » no guhishira amakuru yari ajyanye na Corona Virus mu Bushinwa mu minsi ya mbere y’icyo cyorezo, dore ko ari nabwo cyadutse gituritse, mu mpera za 2019. Aha rero niho ahera avuga ko inkunga yashyirwaga mu mishinga y’Ishami rya ONU ryita ku buzima (OMS) rifite icyicaro i Génève mu Busuwisi izashyirwa mu bindi bikorwa bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Gusa we, kuri iyi nshuro Trump arasa n’uwashatse impamvu yisegura ko uko kwitandukanya na OMS avuga ko ikeneye amavugurura ajyanye n’igihe kandi birazwi ko Amerika ari cyo gihugu gitera inkunga nyinshi iyi OMS kuko nko mu mwaka wa 2019 yayihaye arenga Miliyoni magana ane z’amadorari ya Amerika (400.000.000$) ni ukuvuga arega 15% z’ingengo y’imari yose ya OMS y’uwo mwaka.

Ibi kandi ngo bijyanye n’umwanzuro wafashwe n’Inteko ishinga amategeko ya Leta mu mwaka wa 1948 aho iki gihugu ngo gishobora kwikura muri OMS nubwo ngo kigomba kubanza kubimenyesha mu mwaka umwe (1) mbere y’aho ndetse ngo kikariha imisanzu cyaba kitarariha nubwo bitazwi ngo niba ibyo Trump azabigenderaho; gusa iri ngo ni ibwiriza rireba buri gihugu icyo aricyo cyose cyasinye Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye.

Perezida Donald Trump abaye Perezida wa 47 uyoboye Amerika, akaba kandi ayiyoboye ubugira kabiri aho nanayiyoboye ku mwanya wa 45. Ubu Trump asubiye ku butegetsi asimbuye Joe Biden.

Reba uruhererekane rw’abaperezida 47 bayoboye Leta zunze ubumwe za Amerika.

Izina rya Perezida, Imyaka y’ubuperezida, Ishyaka aturukamo

1

George Washington 1789 – 1797 No party .

2

John Adams 1797 – 1801 Fedelalist

3

Thomas Jefferson 1801 – 1809 Democrat-Republican .

4

James Madison 1809 – 1817 Democrat-Republican .

5

James Monroe 1817 – 1825 Democrat-Republican .

6

John Quincy Adams 1825 – 1829 Democrat-Republican .

7

Andrew Jackson 1829 – 1837 Democrat .

8

Martin Van Buren 1837 – 1841 Democrat .

9

William Henry Harrison 1841 – 1841
(yapfuye akiri Perezida) .

10

Jean Tyler 1841 – 1845  Whig.

11

James Knox Polk 1845 – 1849 Democrat .

12

Zachary Taylor 1849-1850 13 Millard Fillmore 1850-1853 Whig.

13

Millard Fillmore 1850-1853 Whig.

14

Franklin Pierce 1853 – 1857 Democrat .

15

James Buchanan 1857 – 1861 Democrat .

16

Abraham Lincoln 1861 – 1865 Republican.

17

Andrew Johnson 1865 – 1869 Democrat/ National Union.

18

Ulysses Simpson Grant 1869 – 1877 Republican.

19

Rutherford Birchard Hayes 1877 – 1881 Republican.

20

James Abram Garfield 1881 – 1881
(yapfuye akiri Perezida) Republican .

21

Chester Alan Arthur 1881 – 1885 Republican.

22

Stephen Grover Cleveland 1885 – 1889 Democrat.

23

Benjamin Harrison 1889 – 1893 Republican.

24

Stephen Grover Cleveland 1893 – 1897 Democrat.

25

William McKinley 1897 – 1901 Republican.

26

Theodore Roosevelt, Jr. 1901 – 1909 Republican.

27

William Howard Taft 1909 – 1913 Republican.

28

Thomas Woodrow Wilson 1913 – 1921 Democrat.

29

Warren Gamaliel Harding 1921 – 1923 Republican.

30

Jean Calvin Coolidge, Jr. 1923 – 1929 Republican.

31

Herbert Clark Hoover 1929 – 1933 Republican.

32

Franklin Delano Roosevelt 1933 – 1945 Democrat .

33

Harry S. Truman 1945 – 1953 Democrat.

34

Dwight David Eisenhower 1953 – 1961 Republican.

35

John Fitzgerald Kennedy 1961 – 1963
(yapfuye akiri Perezida) Democrat.

36

Lyndon Baines Johnson 1963 – 1969 Democrat.

37

Richard Milhous Nixon 1969 – 1974 Republican.

38

 

Gerald Rudolph Ford, Jr. 1974 – 1977 Republican.

39

James Earl « Jimmy » Carter, Jr. 1977 – 1981 Democrat.

40

Ronald Wilson Reagan 1981 – 1989 Republican.

41

George Herbert Walker Bush 20 Mutarama 1989 – 20 Mutarama 1993 Republican.

42

William Jefferson Clinton 20 Mutarama 1993 – 20 Mutarama 2001 Democrat.

43

George Walker Bush 20 Mutarama 2001 – 20 Mutarama 2009 Republican.

44

Barack Hussein Obama Jr. 20 Mutarama 2009 – 20 Mutarama 2017 Democrat.

45

Donald Trump 20 Mutarama 2017 – 20 Mutarama 2021 Republican.

46

Joe Biden. 20 Mutarama 2021 – 20 Mutarama 2025 Democrat.

47

Donald Trump 20 Mutarama 2025 – Republican.

Yanditswe na SETORA Janvier .

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *