Umutekano

CONGO KINSHASA: Ngo hagiye kubaho ubufatanye budasanzwe hagati ya MONUSCO n’Ingabo za Kongo Kinshasa.


Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, Umufaransa Jean_ Pierre Lacroix ari mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, aho yabijeje ko ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye (LONI) aribwo MONUSCO buzakomeza gufatanya mu bya gisirikari n’ubuyobozi bw’intara.

Ibi yabivuze nyuma yo kuganira na Guverineri w’iyo ntara Lieutenant Général Peter Chilumwami ku birebana n’ikibazo cy’umutekano muke ukururwa n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo
Bombi baganiriye kandi ku bijyanye n’uburyo harushaho kunozwa ubufatanye hagati ya MONUSCO n’ingabo z’igihugu (FARDC_ Forces Armées de la République Démocratique du Congo), aho umuhate mu bya dipolomasi (Diplomatie) ugeze mu gushakira umuti intambara zivugwa muri iyo ntara no gushaka uko haboneka agahenge.

Ku wa Gatatu nyine, nyuma yo kubonana na Guverineri w’intara w’umusirikare, Jean-Pierre Lacroix yanabonanye n’abayobozi ba SAMIDRC i Goma bagirana ibiganiro.

Jean_ Pierre Lacroix yageze muri Kongo ku mugoroba wo ku cyumweru mu ruzinduko rw’iminsi itanu(5), akaba yagaragaje ko afite icyizere ko ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’amajyaruguru bufite ubushake bwo gukorana bya hafi na MONUSCO kandi ko nayo ifite inshingano zo kugarura amahoro n’ubwo ngo bitoroshye kugeza magingo aya ngaya.

Yasuye n’ingabo za MONUSCO

Yagize ati: “Dufite ubutumwa bugamije kurengera abaturage kuko muri aka karere hari urujya n’uruza rw’abantu bavanwa mu byabo. Ndizera ko tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo tubigereho n’ubwo bitoroshye. Abaturage bafite abafatanyabikorwa, barimo MONUSCO, bityo bakaba bagomba gukora ibishoboka byose kugira ngo bagabanye imibabaro yabo, babarinde ariko kandi bazane n’amahoro arambye”.
Na none Jean-Pierre Lacroix yaganiriye n’abandi bayobozi bakuru b’iki gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo harimo abanyapolitiki batandukanye, abahagarariye imiryango ya Sosiyete Sivile cyane cyane ku mugambi wo kugarura amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Mu bindi bikorwa yakoze akigera muri iyi ntara y’amajyaruguru nk’uko tubikesha Radio Okapi, nuko yasuye icyumba cyita ku bakomerekeye mu ntambara barimo abasivili n’abasirikare b’ingabo za Kongo (FARDC). Ngo iki cyumba cyubatswe mu gihe cy’amezi abiri ashize kuko ngo iki kigo nicyo kibanza kwakira abakomerekeye ku rugamba, bagahabwa ubutabazi bw’ibanze noneho nyuma bakoherezwa mu bitaro bikuru bya Goma kugira ngo bahabwe ubuvuzi burushijeho.

Yasuye ibigo bitandukanye by’ingabo ndetse n’icyumba cyo kubaga kiyobowe n’ingabo za Malawi.

MONUSCO imaze imyaka isaga makumyabiri (20) muri iki gihugu cya Kongo ariko mu minsi yashize, uyu muryango wari wafunze ibiro byawo i Bukavu muri gahunda yo kurangiza ibikorwa byayo mu ntara ya Kivu y’Epfo ndetse no kuva muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo mu byiciro nk’uko byemejwe na ONU aho uku gusoza ibikorwa bya MONUSCO kwari kwemejwe mu Ukuboza, umwaka ushize wa 2023 n’akanama gashinzwe umutekano ku isi ka ONU nyuma y’igitutu cya Leta ya Kongo bitewe n’imyigaragambyo ikomeye y’abaturage ba Kongo basabaga ko ingabo za MONUSCO ziva mu gihugu cyabo kuko babonaga nta musaruro zitanga.

Ni mu gihe mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024, MONUSCO yafunze ibiro byayo biherereye i Kamanyola; Bunyakiri; Amsar; Baraka; Kavumu hose ho mu ntara ya Kivu y’Epfo, bityo inshingano zo kurinda abasivile zisubizwa ingabo na Polisi bya Kongo.

Amakuru dukesha Radio Okapi nuko ngo abantu nibura ibihumbi bitanu (5.000), ubu babuze akazi kubera kuva kwa MONUSCO muri Kivu y’Epfo harimo cyane cyane abakozi b’Abanyekongo n’abanyamahanga, bari bamaze icyo gihe cyose cy’imyaka 20 bakorera MONUSCO.

 

Yanditswe na SETORA Janvier.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *