Champiyona: Ikipe ya SINA GERARD FC yongeye kunganyiriza ku kibuga cyayo na INTERFORCE FC.
Ku wa Gatandatu Tariki ya 12/10/ 2024 Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira wa maguru mu Rwanda irakomeje, ku munsi wayo wa Kane mu itsinda rya mbere ndetse n’irya kabiri.
Mu itsinda rya kabiri kuri Nyirangarama mu Karere ka Rulindo, ikipe ya SINA GERARD FC yakiye ikipe ya INTERFORCE FC yo mu mujyi wa Kigali.
Ni umukino waranzwe n’ishyaka ku mpande zombi gusa ukaba ari n’umukino waranzwe n’imisifurire mibi yagaragariraga buri wese wari waje kwihera ijisho uyu mukino. Dore ko n’ikibuga cya Nyirangarama cyari cyakubise cyuzuye, abanyarulindo baje gufana ikipe yo mu rugo.
Ikipe ya SINA GERARD FC, yatangiye isatira nk’ikipe iri ku kibuga cyayo ariko ikipe ya INTERFORCE FC iza kuyica murihumye, ku munota wa 8 umupira wari uvuye muri koroneri usanga ba myugariro ba SINA GERARD FC bahagaze nabi, rutahizamu wa INTERFORCE FC umupira ahita awushyira mu rushundura igitego cya mbere kiba kirabonetse. Ikipe ya SINA GERARD FC FC ntiyacitse intege yakomeje gusatira izamu ariko igahusha ibitego, ni mu gihe INTERFORCE FC nayo yanyuzagamo igasatira. Igice cya mbere kirangira ari 1-0.
Kuri ya misifurire itarimeze neza ikipe ya SINA GERARD FC yaje kubona igitego Mu gice cya kabiri ariko umusifuzi wari k’uruhande aracyanga kandi ntakosa ryagaragaraga ryabayeho.
Abafana bamwe n’abakinnyi ba SINA GERARD FC ntibemeranyije n’umusifuzi kuko umukino wahise uhagararaho iminota 5 ariko igitego birangira cyanzwe burundu.
Ku munota wa 70 SINA GERARD FC yaje kubona igitego kuri Penality yakozwe na myugariro wa INTERFORCE FC yishyura igitego. Umukino waje kurangira amakipe yombi anganya 1-1.
Nyuma yo kunganya umutoza wa INTERFORCE FC Nsengiyumumva François yabwiye umunyamakuru wa karibumedia.rw ko inota yabonye arikuye mu menyo ya rubamba kuko abakinnyi bakinaga babahaye akazi gakomeye.
Ati: ”Nk’uko ubibona dukuye inota rimwe hano ariko twari dukeneye atatu pe!. SINA GERARD FC ifite abakinnyi bakomeye nka ENOKE ndetse nabariya banyamahanga n’abandi bafite ubuhanga kurusha abacu, urabona ko batugoye cyane. Ntabwo twifuzaga inota rimwe ariko turashima Imana naryo ko turibonye”.
Ni mugihe umutoza w’ungirije watoje uyu mukino wa SINA GERARD FC, Mugwaneza Pacifique mu kababaro kenshi avuga ko ntacyo yavuga ku misifurire mibi. Gusa ashimangira ko arimo ideni abafana be.
Ati: “Wari umukino utoroshye!. Burya iyo uri mu rugo uba ukeneye gutsinda ariko abakinnyi banjye ntibaje guhagarara neza mu kibuga batubonamo igitego. Natwe twagishatse biranga ariko igitego kimwe tubonye nacyo kidufashishe kubona inota rimwe. turabizi ko abafana ndetse n’abayobozi bacu tubarimo ideni. Ntabwo navuga ku misifurire buriya umusifuzi hari impamvu yabikoze, gusa tugiye gutegura umukino uzakurikiraho kandi abafana bacu ideni tubarimo tuzaryishyura”.
Perezida wa Sina Gérard FC bwana Nkundimana Théogene yabwiye umunyamakuru wa karibumedia.rw ko batahiriwe n’umukino.
Ati: “Na mwe mwari muhari mwabyiboneye, ntabwo imisifurire yari myiza rwose aho banga igitego kigaragara uwo hagati akakemeza ariku uwo k’uruhande akacyanga bitari noku ruhande rwe
akacyanga ngo umupira warenze?. Ibyo ni imisifurire idahwitse natwe twayinenze ariko uko biri twagerageje, tubonye igitego kimwe turanganyije”.
Ubuyobozi bwa SINA GERARD FC ndetse n’umutoza bijeje abakunzi b’iyi kipe ko imikino izakurikiraho yo mu rugo bazabaha ibyishimo kuko ikipe yabo idahagaze nabi.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.