BURERA: Umwana wishwe akaswe ijosi na nyina umubyara yashyinguwe.
TUMUSHIME Pélagie wo mu Karere ka Burera yakase ijosi umwana we w’umukobwa w’imyaka itandatu, maze yishyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Umuhango wo guherekeza nyakwigendera Niyompanzamaso Ntikozisoni Ester wabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 24/09/2024, mu mudugudu wa Tatiro; Akagari ka Cyahi; Umurenge wa RUGARAMA.
Mu muhango wo gushingura uwo mwana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama, Bwana NDAYISABA Egide yatanze impanuro n’ubutumwa byo kwirinda amakimbirane y’uburyo bwose, harimo: Amakimbirane ku giti cyawe n’amakimbirane n’abandi; Twongere tubibutse ko uyu mugore wakoze ariya marorerwa umugabo ufunzwe, agiye kumusangamo mu rugo hasigaye abana batatu.
Umuyobozi kandi yongeye gusaba abaturage ko bajya batangira amakuru ku gihe, imiryango irimo ibibazo ikamenyekana muri ya gahunda y’ijisho ry’umuturanyi dore ko hari n’abagira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe butameze neza ntibimenyekane ndetse hari n’abakoresha ibiyobyabwenge, ati: “Kuko nk’ubu ntibyumvikana ukuntu umubyeyi yihekura bena aka kageni”, bityo abo nabo bamenyekane kugira ngo bitabweho kandi hakumirwe ibisa n’ibyabaye; Umuyobozi yakomeje abwira abaturage ko uwaba afite ibibazo wese yajya yegera inzego z’ubuyobozi zikamufasha, aho kugira ngo abiture inzirakarengane.
Uwihekuye ari mu maboko y’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Cyanika. Iki cyaha akurikiranweho ni icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, gihanishwa ingingo y’107 y’Itegeko nomero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iyo ngongo y’i 107 iragira iti: “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu”.
Ladisilas.